e7om1gfwuaetxge.jpg

Burundi: Minisitiri w’ingabo ntavuga rumwe n’abaturage ku nyeshyamba z’Abanyarwanda zivugwa mu Kibira

Minisitiri w’ingabo w’u Burundi kuri uyu wa Mbere yahakanye amakuru akomeza kwemezwa na bamwe mu Barundi n’Igisirikare cy’u Rwanda avuga ko mu Ishyamba rya Kibira hari abarwanyi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo yerekanaga ibyo minisiteri ayoboye yagezeho mu mezi atatu ashize.

Minisitiri Alain Tribert Mutabazi kandi usibye guhakana ko hari inyeshyamba z’Abarundi ziri mu ishyamba kimeza ryo mu Burundi, yanagarutse ku butumwa bwo kugarura amahoro mu bindi bihugu ingabo z’u Burundi zirimo.

e7om1gfwuaetxge.jpg

Minisitiri w’ingabo w’u Burundi yavuze ko ibi biri mu rwego rwo kubahiriza ubuyobozi bubereye aho minisiteri zose zigomba kugaragariza abaturage ibyo zakoze binyuze mu binyamakuru buri mezi atatu.

Muri Gicurasi uyu mwaka Igisirikare cy’u Rwanda cyivuganye inyeshyamba ebyiri za FLN zo mu gatsiko kagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi, ndetse cyemeza ko nyuma y’imirwano izi nyeshyamba zasubiye inyuma zigana mu gihugu cy’u Burundi, muri Komini Mabayi aho zari zateye zituruka.

e7om8tzxeaazzlb.jpg

Ariko, mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Bujumbura kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Nyakanga, nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, Minisitiri Mutabazi yahakanye amakuru amaze igihe avugwa n’abaturage baturiye ishyamba rya Kibira, mu Ntara ya Cibitoke, bavuga ko muri iri shyamba hari udutsiko tw’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda imaze igihe ihagaragara ndetse rimwe na rimwe ijya ikozanyaho n’ingabo z’u Burundi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *