Burundi: Perezida Ndayishimiye ngo ashyize imbere gucyura impunzi no kurwanya ruswa

Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko ku ngoma ye, ibintu by’ingenzi ashyize imbere ari ugucyura impunzi z’Abarundi ndetse no guhangana n’ikibazo cya ruswa kikigaragara mu gihugu cye.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yatangizaga umwiherero w’abagize Guverinoma mu ntara ya Ngozi, uzamara iminsi itatu. Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko manda ye ari umwanya mwiza kuri buri muyobozi wo gutunganya ibyo ashinzwe kugira ngo abaturage barusheho gutera imbere.

Avuga ku ngingo nyamukuru zizasuzumwa muri uyu mwiherero, Perezida Ndayishimiye yikije cyane kuri ruswa nk’ikibazo cy’ingutu kicyugarije u Burundi. Yagize ati” Kugira ngo izi ngingo zishyirwe mu ngiro, hari ibibazo nyamukuru bizavugutirwa umuti mbere kuko ari byo abaturage bakunze kubaza”.

Muri ibyo bibazo harimo icyo gucyura impunzi, icy’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’ikijyanye no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Uyu mwiherero wari uyobowe na Perezida Evaliste Ndayishimiye, wanitabiriwe na Visi Perezida, abagize ibiro bya Repubulika, Minisitiri w’Intebe n’ibiro bye, abaminisitiri batandukanye, abayobozi b’intara ndetse n’abajyama.

Minisitiri w’Intebe Alain Guillaume Bunyoni yongeye kugaragara mu mirimo ye kuwa Gatandatu, mu birori byo kwakira abapadiri mu ntara ya Bubanza, bikaba byaravugwaga ko ubuzima bwe butifashe neza n’ubwo hatatangajwe icyo yari arwaye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *