Burundi:Perezida Ndayishimiye yashegeshwe n’urupfu rwa Lt Gen.Bizimana

Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana wari umwe mu ba Ofisiye bakomeye, yamaze kwitaba Imana.

Ni urupfu rwatangajwe na Perezida Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yavuze ko babajwe n’urupfu rwe.

Yagize ati”Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid BIZIMANA, Ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana.Twifatanyije n’umuryango n’incuti asize,Imana imuhe uburuhukiro bwiza.”

Uyu LT Gen.Godefroid, yari ashinzwe amabanga atari make mu gihugu.Yanabaye umuyobozi wungirije w’umuyobozi mukuru wa polisi y’Uburundi n’izindi zingano zitandukanye.

Muri 2022, Ubumwe bw’Uburayi (EU) bwamukuriyeho ibihano bwari bwaramufatiye, cyo kimwe n’abandi babiri mu gihe cyo gushaka manda ya gatatu ya Perezida Petero Nkurunziza muri 2015.Gusa ntabwo hatangajwe icyaba cyamwishe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *