Ubuzima muri Kaminuza ya Lac Tanganyika iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura bwamaze guhagarara, kubera ibura ry’amazi.
Amakuru aturuka muri iki gihugu aremeza ko abanyeshuri barenga 4,000 b’iriya Kaminuza bamaze guhagarika amasomo, kugeza igihe amazi azongera kubonekera.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Lac Tanganyika, Pr Évariste Ngayimpenda, yasobanuye ko “iminsi ine irashije nta gitonyanga cy’amazi tubona ku mavomo yacu, kandi dufite abanyeshuri 4,000. N’ubwo bose batazira rimwe, ku munsi hashobora kuza abari hagati ya 2,000 na 2,500. Muri kamere, hari ubwo bazakenera kwikiranura n’umubiri.”
Ngayimpenda yunzemo ko kuba abanyeshuri bakomeza amasomo kandi iriya Kaminuza nta mazi ifite bishobora guteza ibyago birimo ubwandu bw’indwara zituruka ku mwanda.
Guverinoma y’u Burundi biciye muri Minisitiri ushinzwe amazi, ingufu na mine; Uwizeye Ibrahim, yatangaje ko kiriya kibazo kigiye gukemuka vuba.
Uyu yasobanuye ko ririya bura ry’amazi ryetewe no kuba uruhombo rujyana amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Bujumbura rwaramenetse.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko ikigo REGIDESO gishinzwe gucuruza amazi n’amashanyarazi i Burundi cyamaze gufata ingamba zihuse kugira ngo ikibazo gikemuke.
Ati: “Turateganya gushyigikira by’agateganyo umuyoboro na kontineri kugira ngo abaturage bashobore kubona amazi vuba bishoboka. Turasaba kandi abatekinisiye b’inararibonye kuza kudufasha gukora ubushakashatsi kugira ngo dushyireho umuyoboro ukomeye kandi urambye”.


