Umugore witwa Belyse Nimpagaritse yapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 15 Ukwakira 2024 aguye mu Bitaro bya Rumonge (mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Burundi) akekwaho kugurisha ibitenge mu buryo butemewe n’amategeko, aho yakubiswe n’abapolisi mbere yo gupfira mu bitaro yari yimuriwemo. Umuryango we urasaba iperereza ryigenga.
Belyse Nimpagaritse yafatiwe mu gace ka Nkayamba, mu Mujyi wa Rumonge. Abapolisi baho bavuga ko yari afite ibitenge 20, yinjije muri uyu mujyi utuwe cyane mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Burundi. Hafashwe ibitenge na moto yari yicayeho.
Ababibonye bavuga ko yakuwe kuri moto bunyamaswa, kandi ibintu byabereye kuri bariyeri ya polisi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.
Ati: “Abapolisi bari aho bamufashe nabi, baramukubita mbere yo kumujugunya hasi. Kubera iyo mpamvu, yataye ubwenge. ”
Bamenye ko yataye ubwenge, abo bapolisi bamwe bamujyanye mu bitaro by’intara aho yapfiriye mu rukerera rwo ku wa Kabiri.
Nk’uko bitangazwa n’ubuvuzi mu Bitaro bya Rumonge, ngo umurambo w’uwahohotewe wagaragaje ibikomere ku ijosi, imbavu n’amavi. Yagize kandi ihungabana mu ruhago mu gihe abo bapolisi bamukubitaga.
Icyo polisi ivuga
Ku itariki ya 15 Ukwakira ku manywa, Polisi ya Rumonge yabwiye abanyamakuru baho ko umucuruzikazi yahanutse kuri moto ubwe. Yabisobanuye igira iti: “Yari awaye indwara z’umutima.
Kugeza ubu, nta bapolisi barafatwa mu bashinjwa uruhare mu rupfu rw’uyu mugore. Abegereye Belyse Nimpagaritse barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane uko urupfu rwe rwagenze kandi ababigizemo uruhare bahanwe.
Mu matsinda ya WhatsApp yo mu Burundi, urupfu rw’uyu mucuruzikazi w’ibitenge rwateje umujinya, benshi bavuga ko “igikorwa giteye isoni kandi ari icya kinyamanswa cyakorewe umubyeyi urwanira gutunga umuryango we mu gihe n’abo” bubaka za ‘châteaux’ babikesheje ruswa nta mpungenge bafite. “


