Umurundi w’umuhinzi witwa Adrien Nimpagaritse uherutse kugaragara mu itangazamakuru ashaka guha imfashanyo abanya-Ukraine bugarijwe n’intambara, biravugwa ko kuva kuwa Kane w’icyumweru gishize ari mu bwihisho yihisha abantu bakorera urwego rw’iperereza bashatse kumunyereza.
Amakuru urubuga UBMNews ruvuga ko rukesha SOS Medias Burundi, avuga ko uyu yahamagawe kuri telephone kuwa Kane ushize n’abantu biyita abanyamakuru ba BBC bamubwira ko bashaka gukorana nawe ikiganiro ku bijyanye n’ibiro 100 by’ibigori yavuze ko ashaka guha impunzi zo muri Ukraine.
Uyu ngo ariko yahise yumva hari ikitagenda neza maze yohereza umuntu wo kujya kubanza kumunekera ko abo bantu koko ari abanyamakuru ba BBC. Undi yasanze bari muri camionnette ifite ibirahuri byijimye, arangije amugira inama yo kutajya kubareba ariko undi aranga aragenda ngo amenye icyo bashaka.
Ubwo yabageragaho ngo abo bantu bamusabye kwinjira mu modoka kugirango bajye gukorera ikiganiro aho abantu batabona ariko agira amakenga abasha kubacika ariruka.
Abaturage bavuganye na SOS Medias Burundi bagize bati “ Bagumye muri ibyo bice kugezamu ijoro ryo kuwa kane kugirango barebe ko bamucakira agarutse,”
Kuva uwo munsi, ngo Adrien Nimpagaritse ari mu bwihisho kubera gutinya ko yagirirwa nabi.
Nubwo nta kuri kuramenyekana ku mpamvu uyu mugabo w’abana batatu yaba ashakishwa, bivugwa ko abayoboke ba CNDD-FDD n’abakozi b’urwego rw’iperereza bafata ibyo Nimpagaritse yashatse gukora nk’igitutsi kuri Leta y’u Burundi itaratanze inkunga n’imwe.


