Burundi: Umukozi wa banki yakatiwe imyaka 3 y’igifungo azira kunenga perezida n’umufasha we

Umugabo witwa Jacques Ntakirutimana kuwa Kabiri yahamijwe icyaha n’urukiko rwa Kayanza (mu majyaruguru y’u Burundi) mu rubanza rukomeye. Uyu mukozi wa banki ya BGF (Management and Financing Bank) yashinjwaga gusuzugura umukuru w’igihugu n’umugore we. Uyu yahakanye ibirego byose aregwa ariko yemera ko yagize icyo atangaza, kimwe n’abandi, ku kibazo rusange igihugu kirimo.

Ibyo uyu mugabo w’imyaka 36 yahamijwe byabereye mu cyumba cya sauna cya hotel iherereye mu murwa mukuru wa Kayanza, ku wa Gatandatu ushize. Bukeye bwaho, yatawe muri yombi.

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha, Jacques Ntakirutimana yibasiye Perezida Évariste Ndayishimiye na madamu we Angeline Ndayishimiye nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ikomeza ivuga.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Ntakirutimana yavuze ko Perezida Neva ntacyo akora kugira ngo ibibazo igihugu kirimo bikemuke.

Ushinjwa kandi ngo yavuze ko Perezida Évariste Ndayishimie arangwa no kwikunda no gutonesha. Ngo yaba yaragize ati: “Yahaye umuryango we amasoko, cyane cyane abana be.”

Uregwa yashinjwaga kandi kwibasira umudamu w’umukuru w’igihugu, Angeline Ndayishimiye agira ati: “akoresha abaganga n’abaforomo badafite uburambe cyangwa imikorere mu bitaro bye, hafi ya bose bo mu muryango we”.

Angeline Ndayishimiye afite ibitaro byigenga mu mujyi w’amavuko w’umukuru w’igihugu i Kibimba, muri Komini ya Giheta mu Ntara ya Gitega mu Burundi rwagati.

Jacques Ntakirutimana yemeye ko yagize icyo atangaza gusa ku kibazo rusange igihugu kirimo muri iki gihe, ashimangira ko abandi bari kumwe nabo bavuze ibintu nk’ibyo yavuze.

Ati: “Ntabwo nari mfite umugambi wo kwanduza isura y’umuryango wa perezida.”

Umushinjacyaha yamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 by’Amarundi. Urukiko rwamuhaye icyo gihano.

Benshi mu baturage bo mu murwa mukuru w’intara no mu turere tuyikikije baje gukurikirana iburanisha. Abaganiriye na SOS Médias Burundi bavuga “akarengane kazwi cyane”, bakavuga ko ibyo Jacques Ntakirutimana yahaniwe ari ibintu bizwi na perezida ubwe.

Uregwa yaburanye nta mwunganizi mu mategeko afite, ariko aracyafite amahirwe yo kujuririra icyemezo cy’umucamanza wa mbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *