Umupolisikazi Mukeshima Médiatrice ,ukorera muri komine Buganda ho mu ntara ya Kibitoki,yatwitse umwana wa mukeba we w’imyaka ibiri amusutseho amazi ashyushye.
Iri bara ryabaye kuwa 3 Mata 2020, Aho uyu mupolisikazi ku mugoroba w’uwo munsi yari yatonganye na mukeba we bapfa umugabo wabo bivugwa ko ari mu ‘ntwazangabo’ muri iki gihugu.
Mukeshimana ngo yinjiye mu rugo rwa mukeba we afata amarike ayacunshumurira ku mwana w’imyaka ibiri w’uwo mugore yari yarabyaranye n’umugabo we.Abaturage bacyumva iryo shyano bahundukuiye kuri uyu mupolisikazi,baramukubita gusa aza gutabarwa n’inzego z’umutekano z’u Burundi.
Umwana yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho naho Mukeshimana na we atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ngo azashyikirizwe ubutabera.


