Itangazo ryashyizweho umukono na Padiri Laurent Niciteretse , umuyobozi wa Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa Kabiri y’i Gitega rivuga ko umusaraba wari mu mbuga y’iyo Seminari wibwe n’abagizi ba nabi.
Muri iryo tangazo , Padiri Laurent Niciteretse avuga ko abibye uwo musaraba kugeza ubu bataramenyekana ndetse anasaba Abakirisitu kugira uruhare mu gushakisha uwo Musaraba mu gihe anavuga ko abawibye bubahutse ikintu Gitagatifu.
Padiri Laurent Niciteretse yasabye Abakirisitu ko bamenye ko hari abagurishije uwo musaraba ahagurizwa ibyuma bagomba kubimenyesha Padiri Mukuru wa Paruwasi baherereyemo ,anavuga ko abibye uwo musaraba bakoze icyaha gihanwa n’ingingo ya 1369 iri mu gitabo cy’amategeko ya Kiliziya.
Muri iryo tangazo Abakirisitu bamenyeshejwe ko uwibye umusaraba aba yiciriyeho iteka ryo kutazabona ubuzima bw’Iteka .
Uwo musaraba w’icyuma wibwe , wari mu mbuga yaturiwemo Igitambo cya Misa ubwo Papa Pawulo wa Kabiri yasuraga Igihugu cy’u Burundi mu 1990 ndetse ukaba wari wahashyizwe nk’urwibutso rw’urugendo rwe.

Inkuru ya Justin Ngabonziza


