Burundi: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri akaba n’uwa CNDD-FDD arashinjwa gusambanya abana

Abarimu batatu bo mu kigo cy’amashuri (lycée communal Murungurira) bandikiye umuyobozi ushinzwe uburezi muri Komini Ntega, Intara ya Kirundo, mu Majyaruguru y’u Burundi bamumenyesha ko gufata abana ku ngufu bikabije kandi ko umuyobozi w’ikigo abiri inyuma.

Aba barimu bamwandikiye bamusaba gukora iperereza ryimbitse kuri ubu busambanyi bukabije bukoreshwa abana ndetse n’ibindi bikorwa bihakorerwa by’ubusambanyi.

Umuyobozi w’ikigo ngo asanzwe ari na we wungirije muri Komini umunyamabanga w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi. Nyuma yo kwandika iyi baruwa ngo bakaba bashyizwe ku itotezwa babwirwa no kwicwa.

Aba barimu bagaragaje abana 16 bagizweho ingaruka n’ubu busambanyi, bityo ko abatwite basabwe gukuramo inda cyangwa se bakivana mu ishuri.

Bagira bati “ Gufata ku ngufu bimaze igihe muri iki kigo, ababyeyi b’aba bana nta kintu bagaragaza kubera diregiteri akaba n’uwungirije Umunyamabanga wa CNDD-FDD. Ubuyobozi bwa Komini Ntega buzi iki kibazo ariko bwavuniye ibiti mu matwi,  harasabwa ko aba bana batabarwa kuko abenshi bakuyemo inda abandi birukanwa mu kigo”.

Barakomeza, bati “Twakiriye ubutumwa kuri telefoni bw’iterabwoba ryo kwicwa, dutambuka mu mihanda hari abaducunga uko dutambuka, duhangayikiye umutekano wacu, ubu ntabwo tukijya ahari abantu benshi, no kuryama ntabwo tukirara mu ngo zacu”.

Umwe mu babyeyi b’abana basambanijwe wahimbwe izina rya Kabwana yagize ati “Umukobwa wanjye yamaze amezi arenga atatu afatwa ku ngufu, byarangiye avuye mu ishuri, nagerageje kugaragaza ibimenyetso ariko nashyizwe ku iterabwoba n’umuyobozi wa CNDD-FDD muri Komini Ntega, Jean Marie Mugumyankinko”.

Yakomeje avuga ko yahamagajwe mu biro, uyu muyobozi amutera ubwoba amubwira ko nagaragaza ibimenyetso azaba arimo kwangiza izina ry’isyaka riri ku butegetsi.

Ikinyamakuru SOSmediaburundi cyagerageje kuvugana n’umuyobozi w’iyi lycée ushinjwa kuba inyuma y’ibi byaha arabihakana, agira ati “Ibyo birego ni ibihuha byambaye ubusa, ngiye kujyana mu butabera abo barimu”.

Umushinjacyaha mukuru mu Ntara ya Kirundo, Gérard Niyokindi yemeje ko uyu mudiregiteri yatawe muri yombi mu gihe iperereza ririmo gukorwa.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *