Guverinoma y’u Bwongereza yakuye u Rwanda ku rutonde rutukura ruriho ibihugu byibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19, ku nshuro ya mebere kuva tariki ya 28 Mutarama 2021.
Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yatangarije kuri Twitter ko iki gihugu cyakuwe kuri uru rutonde bitewe n’intambwe nziza gikomeje gutera mu guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane imbaraga cyashyize mu gukingira abaturage.
Guhera saa kumi z’igitondo cyo ku wa 11 Ukwakira 2021, abagenzi baturutse mu Rwanda bemerewe kwinjira mu Bwongereza kandi ntabwo basabwa kujya mu kato muri hoteli nk’uko byari bimeze iki gihugu kikiri kuri uru rutonde.
Icyakoze, abenshi bazajya bagera mu Bwongereza baturutse mu Rwanda bazasabwa kwisuzumisha Covid-19 inshuro zirenze imwe, banajye mu kato k’iminsi 10 mu ngo.
Aka kato ko mu rugo kazajya kabaho kubera ko ibyemezo bigaragaza ko umuntu yipimishije byo mu Rwanda Guverinoma y’u Bwongereza itaratangira kubiha agaciro. Gusa ngo mu gihe bizatangira kugahabwa mu byumweru biri imbere, abaturutse muri iki gihugu ntibazongera kukajyamo.
Hagati muri Nzeri 2021 ni bwo Guverinoma y’u Bwongereza yaherukaga kuvugurura uru rutonde. Yari yarakuyemo ibihugu 7 birimo Kenya, igumishamo u Rwanda. Ubu yarukuyemo hamwe n’ibindi bihugu 46 birimo: u Burundi, RD Congo, Tanzania na Uganda; iki cyemezo bikaba byitezwe ko cyongerera imbaraga ubukerarugendo bukorwa hagati y’impande zombi.
U Bwongereza bwari buherutse kugumisha u Rwanda kuri uru rutonde. Soma inkuru irambuye hano http://www.bwiza.com/?U-K-U-Rwanda-ruraguma-ku-rutonde-rutukura-Kenya-n-ibindi-bihugu-7-bikurwemo


