Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gusezerera PSG yo mu Bufaransa ku giteranyo cy’ibitego 4-1.
Ni ibitego birimo bitatu by’Umunya-Argeria Riyad Mahrez wafashije ikipe ye gutsinda PSG ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza wabereye mu gihugu cy’Ubwongereza.
Umunota wa 11 w’umukino wari uhagije ngo Mahrez afungurire City amazamu, mbere yo kuyitsindira igitego cya kabiri ku munota wa 63 w’umukino.
PSG yari idafite Kylian Mbappé yagerageje ibishoboka byose ahanini binyuze kuri Neymar, gusa igorwa cyane no kumenera mu bwugarizi bwa Manchester City dore ko yarangije iminota 90 y’umukino nta shoti na rimwe rigana mu izamu iteye.
Iby’iyi kipe byaje guhumira ku mirari ku munota wa 69, ubwo Angel Di Maria wari mu bayifatiye runini yerekwaga ikarita itukura, nyuma yo gukandagira nkana Fernandinho.
Bitandukanye na PSG, Manchester City yabonye uburyo bwinshi bw’ibitego cyane mu gice cya kabiri cy’umukino, biciye kuri Mahrez na Foden bahaye akazi gakomeye cyane ba myugariro ba PSG.
Manchester City izahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions n’izarokoka hagati ya Chelsea yo mu Bwongereza na Real Madrid yo muri Espagne.
Aya makipe yombi afitanye umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’irangiza uzabera mu Bwongereza ejo ku wa Gatatu, nyuma y’ubanza yanganyirije i Madrid igitego 1-1.


