20251008_081133

Bwa mbere u Burundi bwohereje amabuye y’agaciro mu mahanga

Perezidansi y’u Burundi ku wa Kabiri tariki ya 7 Ukwakira yatangaje ko iki gihugu cyohereje amabuye y’agaciro mu Bushinwa, biba ubwa mbere kiyohereje ku isoko mpuzamahanga.

Amabuye y’agaciro u Burundi bwagemuye mu mahanga arimo toni 156 z’ayo mu bwoko bwa “Améthyste’ na toni 104 z’ayo mu bwoko bwa Quartz y’icyatsi.

Perezida Evariste Ndayishimiye ni we wayoboye igikorwa cyo kohereza ariya mabuye yagiye atwawe muri Kontineri esheshatu mu mahanga.

Ni amabuye mu busanzwe yifashishwa mu gukora imirimbo yo kwambara, ibikoresho byo mu nzu, ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.

Perezidansi y’u Burundi ivuga ko icyo gikorwa cyakozwe na Ndayishimiye kigamije kumenyereza Abarundi umuco wo gukorera mu mucyo.

Ni nyuma y’igihe kinini hari urwikekwe n’ukurebana ikijisho mu bategetsi b’u Burundi kubera ishorwa ry’amabuye y’agaciro ritubahirije amategeko.

Abadepite bakunze kugaragaza ko Banki Nkuru y’Igihugu (BRB) ishora mu buryo bw’ibanga zahabu mu mahanga, ariko Ikigo gishinzwe Imisoro (OBR) ntikimenyeshwe amafaranga yinjiye.

Ni mu gihe muri miliyari 26 zari zitezwe mu 2023-2024, hinjiye miliyari 6, gusa OBR yemera ko miriyoni 55 y’amarundi ari yo izi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko amafaranga azava muri ayo mabuye yashowe bwa mbere n’u Burundi, azagurwamo ibikoresho bigezweho by’ubucukuzi kugira ngo igihugu kizajye kiyatunganyiriza ubwacyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *