20250614_074418

Byasabye imbaraga za Perezida Samia ngo Yanga yemere gukina na Simba

Ikipe ya Young Africans na Simba Sports Club kera kabaye zemeye gukina umukino wa shampiyona ya Tanzania zifitanye, nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan yinjiye mu kibazo cyazo.

Amakipe yombi yakabaye yarakinnye uriya mukino ku itariki ya 8 Werurwe, gusa birangira udakinwe kuko Simba yanze kuwitabira nyuma yo kubuzwa gukorera imyitozo kuri Stade ya Benjamin Mkapa n’abafana ba mukeba wayo Yanga yagombaga kuwakira.

Ni imyitozo yagombaga kuba mbere y’amasaha 24 ngo umukino ube.

Nyuma y’uko umukino utabaye byarangiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) riwumuriye ku yindi tariki; ariko Young Africans irahira ko itazigera iwukina.

Iyi kipe ifite ibikombe byinshi muri Tanzania yasabaga ko Simba iterwa mpaga, yo igababwa amanota atatu.

Ikibazo cy’amakipe yombi byageze aho gihagurutsa Minisitiri wa Siporo muri Tanzania wasabaga amakipe yombi kwemera gukina, ariko biba iby’ubusa.

Cyageze kandi mu nkiko zirimo urwa Siporo (CAS) ndetse n’Urukiko Rukuru muri Tanzania zombi zateye utwatsi ibyo Yanga yasabaga. Uru rukiko rwa kabiri rwo rwaherukaga gutegeka ko uriya mukino ukinwa ku Cyumweru tariki ya 15 Kamena; ibyo Yanga yamaganiye kure.

Nyuma y’amezi atatu y’impaka nyinshi, byasabye ko ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena Perezida Samia Suluhu Hassan yakira mu biro bye abayobozi b’abariya makipe yombi afite abafana benshi muri Tanzania mu rwego rwo gushyira iherezo ku mwuka mubi wari ukomeje gututumba.

Perezida Samia abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibiganiro yagiranye na bariya bayobozi byibanze ku itarambere ry’umupira w’amaguru muri Tanzania.

Ibiganiro byasize kandi Simba na Yanga zemeranyije ko umukino zifitanye uzakinwa ku wa 25 Kamena uyu mwaka.

Mu gihe shampiyona ya Tanzania ibura imikino itatu igasozwa, Young Africans iyiyoboye n’amanota 73 irusha inota rimwe Simba ya kabiri.

Ibi bivuze ko ikipe izatsinda uriya mukino ari yo ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *