Byibuze abagera kuri 58 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Centrafrica

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Mata, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 58 bapfuye nyuma y’uko ubwato bari barimo burohamye muri Repubulika ya Centrafrica.

Umuyobozi mukuru ushinzwe kurengera abaturage, Thomas Djimasse, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu nyuma ya saa sita ku mugezi wa Mpoko mu nkengero z’umurwa mukuru Bangui.

Djimasse yabwiye abanyamakuru ati: “Abahuye n’ibyago berekezaga mu mujyi wa Mokola gushyingura. Kugeza ubu tumaze kubona imirambo y’abantu 58, ”

Yavuze ko ubwato bwari bupakiye cyane, yongeraho ko abapfuye bashobora kwiyongera nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency, dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ibitangazamakuru byaho byavuze ko muri ubwo bwato hari harimo abantu barenga 300 kandi abakorerabushake benshi bari aho kugirango batabare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *