Byinshi ku buryo bune abarinzi bahagararamo barinze abanyacyubahiro

Kurinda abanyacyubahiro ahanini baba barimo abakuru b’ibihugu n’imiryango yabo ni zimwe mu nshingano zikomeye ku rwego rw’umutekano. Ibi bituma hari uburyo bune buzwi ababikora bahagararamo igihe uwo barinze ari mu bikorwa bye bya buri munsi nko mu birori, agenda n’amaguru, n’ibindi.

Ibi nabyo ni amasomo mu yandi yo mu bitabo ndetse yiyongeraho imyitozo kabuhariwe. Inyandiko Basic Tactics of Protecting VIP y’Umuryango Mpuzamahanga (UN) cyo mu 2015 ivuga ko hari uburyo bune bwo kurinda umunyacyubahiro bya hafi.

Ni ubukurikira:

1. Uburyo bwa BOX

Muri ubu buryo, umuntu urinzwe aba ari hagati y’abarinzi be mu gisa na mpande enye. Abarinzi baba bakoze icyo umuntu yagereranya n’uruziga rwa dogere 360 ku wo barinze igihe cyose. Bukunda gukoreshwa cyane mu gihe uwo barinze ari mu kivunge.

Ubu nabwo burimo uburyo bubiri: 1. Hari aho abarinzi babiri bagenda inyuma; iburyo n’ibumoso, urinzwe akaba ari hagati ari kumwe n’undi murinzi umwe bita Number One usa nk’aho aba ari inyuma ye iburyo, abandi babiri bakaba bari imbere, umwe iburyo undi ibumoso.

Hari kandi aho hakoreshwa Box ariko imbere n’inyuma hari umurinzi umwe, noneho iburyo n’ibumoso bw’urinzwe, hakaba umurinzi umwe buri ruhande, urinzwe ari hagati ari kumwe n’umurinzi umwe usa n’aho ari inyuma ye ariko iburyo bwe gato, bagenda ariko bataringaniye. Ubu ni nabwo buryo RDF iri gukoresha irinda Perezida wa Centrafrique, Faustin Touadera.

Uburyo bwa Box hari n’ababwita Square formation.

2. Uburyo bwa Diamond

Ni uburyo bwo kurinda umunyacyubahiro hakoreshejwe imiterere nk’iy’ishusho ya Diyama (Diamant). Urinzwe ashyirwa hagati y’abarinzi mu ishusho y’umwashi. Urinzwe aba ari hagati y’abarinzi be mu gisa na mpande enye. Abarinzi baba bakoze icyo umuntu yagereranya n’uruziga rwa dogere 360 ku wo barinze igihe cyose.

Hari igihe abarinzi babiri bajya inyuma, umwe ibumoso undi iburyo abandi babiri bakajya imbere, umwe iburyo undi ibumoso. Urinzwe asigara hagati ari kumwe n’umurinzi umwe usa nk’aho ari inyuma ye iburyo.

Hari kandi n’igihe umurinzi umwe ajya inyuma aringaniye n’urinzwe, undi umwe akajya imbere, aringaniye n’urinzwe, abandi babiri; umwe ibumoso, undi iburyo baringaniye neza n’urinzwe uri hagati, ari kumwe n’undi murinzi usa nk’aho ari inyuma ye iburyo ariko bagenda bataringaniye.

3. Uburyo bwa V

Muri ubu buryo, abarinzi bakora igishushanyo kimeze nk’inyuguti ya V gikikije uwo barinze. Abarinzi batatu; umwe ajya ku nguni imwe, undi hagati aringaniye n’urinzwe. Abandi babiri basa n’abajya imbere y’urinzwe ariko bategeranye cyane.

Na none kandi hari andi mahitamo aho abarinzi batatu bajya inyuma mu buryo bwavuzwe haruguru ariko imbere hakajya umurinzi umwe.

4. Ubundi buryo ubwo ari bwose

Abarinzi bajya kuri buri ruhande rw’uwo barinze. Ubu ni uburyo bwifashishwa mu guherekeza abanyacyubahiro kuko abandi bantu basanzwe baba bari kuri buri ruhande rw’umuhanda.

Inyandiko ya VIP Protection Agent of the Philippines Organization of License Bodyguard ivuga ko hari ubundi buryo bwitwa One-on-One Formation bukoreshwa ahatizewe umutekano.

Iyi nyandiko ivuga ko aya mahitamo ya ‘formation’ yakwifashishwa, harebwe uko ahantu hateye (environment), ikibazo cy’umutekano (Threat), abarinzi bahari n’ikibazo uko giteye (circumstances).

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *