Byinshi ku kirwa cya Ibiza cyigaruriye imitima y'ibyamamare ku Isi

Niba warumvishe indirimbo yitwa ‘We are going to Ibiza’ cyangwa se ‘Tugiye kuri Ibiza’ ndagusuhuje. Nawe utarayumva cyangwa se ngo uyirebe, nkurarikiye kubikora.

” Tugiye kuri Ibiza, dusubiye ku kirwa, turagirira ibirori mu nyanja ya Mediterane.” Aya ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo ibyinitse mu buryo bunyura buri wese uyumvishe.

Ibiza ni kimwe mu birwa bihuriye mu itsinda rya Barealic, rikaba ari ryo huriro ry’ibirwa rinini riri mu nyanja ya Mediterane ho muri Esipanye.

Ni ahantu hizihira abantu cyane mu masaha y’ijoro nko mu mugi wa Ibiza na San Antoni. Ni agace abantu benshi cyane Abanyaburayi bakunda gusura bashaka kuruhuka no guhungira izuba ryo mu gihe cy’Icyi. Abantu benshi bakunda gutemberera ahaba amazi n’umusenyi kandi hakaba n’amahoteli, amacumbi meza afasha abahasuye kuruhuka neza.

Kubera iki ibyamamare n’ababifitiye ubushobozi bakunda ikirwa cya Ibiza?
Imyidagaduro

Ni uku biba byifashe muri ‘Club’ ya Amnesia

Ku kirwa cya Ibiza hari inzu z’imyidagaduro (clubs) nka Amnesia, Space, Pacha, Sankeys na Privelege zikunze gutumira abavanga umuziki n’abataramyi barimo abahanzi bakomeye ku isi, baza gususurutsa abahasuye kuva muri Gicurasi kugeza muri Nzeri. Abajya kuruhukirayo bakunda cyane ibi bitaramo bihabera.


Umusenyi wa Formentera

Umusenyi wa Formentera ni urwererane

Formentera ni umusenyi w’urwererane uri mu bilometero 9 uvuye mu mugi wa Ibiza.

Amazi yitegeye izuba rirasa

Abenshi bakunda kugera kuri aya mazi iyo izuba rirashe cyangwa se rirenga biteye n’ubwiza hafata mu masaha nk’aya.

Umugi wa Ibiza

Umugi wa Ibiza

Bitewe n’umubare munini w’abantu basura Ibiza, uyu mugi wubatswe mu buryo buryoheye amaso kandi buri serivisi abakiriya bakenera irahaboneka.

Hari ibindi bikundwa kuri iki kirwa ni inteko zo muri Esipanye akundwa arimo n’aya gakondo. Amafunguro akundwa ni nk’umureti, amafi na pizza.

Ibikorwa byinshi bikorerwa kuri iki kirwa bigira aho bihurira n’ubukerarugendo.

Cristiano Ronaldo mu mazi ya Ibiza
Messi, Suarez na Fabregas muri Ibiza
Justin Bieber
David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza n’umufasha we, Samantha na bo bageze ku kirwa cya Ibiza

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *