Byiringiro Gasana Idriss kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 yasezeye ku nshingano y’Umuvugizi w’ishyaka RPD (Rwandese Platform for Democracy) yari amazemo ibyumweru bitatu.
Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Byiringiro yamenyesheje Abanyarwanda ko atakiri n’umunyamuryango w’iri shyaka, akaba yafashe iki cyemezo kugira ngo akurikirane imirimo ijyanye n’umwuga we.
Yagize ati: “Bavandimwe Banyarwanda, ndabamenyesha ko namenyesheje ubuyobozi bw’ishyaka RPD ko nsezeye k’umwanya w’umuvugizi ndetse n’umunyamuryango waryo. Ikinteye gusezera ni ukugirango mbashe kwita kuyindi mirimo ijyanye n’umwuga wanjye. Ndifuriza RPD ishya n’ihirwe, Murakoze.”
Tariki ya 21 Mata 2021 ni bwo RPD yatangaje ko Byiringiro yatorewe kuba Umuvugizi wayo. Nyuma yo gusezera, iri shyaka ryamwifurije amahirwe mu byo agiyemo, ariko rica amarenga ko gusezera yaba yabitewe n’imiterere y’urubuga rwa politiki.
Iri shyaka ryamusubije riti: “Bwana Idriss G Byiringiro, icyemezo cyawe turacyubaha kandi kirumvikana kubera imiterere y’urubuga rwa politiki. Turagushimira uruhari wagize mw’iterambere ry’Umuryango wacu muri ibi bihe bya politiki bitoroshye. Tukwifurije ibyiza gusa mu kazi kawe.”
Byiringiro asanzwe umunyamakuru, akaba anatunganya filimi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


