Gm3l_UGXMAAgxMH

Cabo Delgado: Ingabo za RDF na FADM zatabaye abaturage bari bashimuswe

Ku Cyumweru gishize, inzego z’umutekano za Mozambique n’u Rwanda zaburijemo umugambi wo gushimuta abasivili mu Karere ka Macomia, Intara ya Cabo Delgado, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace yabitangarije Lusa.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo ku muhanda munini uhuza imidugudu ya Chai na V Congresso ku Muhanda w’igihugu 380, ubwo abitwa ko ari abaterabwoba bahagaritse imodoka eshanu zitwara abagenzi bavaga i Mueda berekeza Pemba, maze bahatira abagenzi gusohoka barabashimuta.

Amakuru aturuka muri Macomia agira ati: “Baduhagarikiye nyuma ya Chai, badutegeka gusohoka batujyana mu ishyamba.”

Bidatinze nk’uko tubikesha urubuga Club of Mozambique, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahise zumva iby’icyo gitero zijya gutabara abasivili bituma inyeshyamba zari zabashimuse zihunga.

Umwe mu bavuganye n’uru rubuga yagize ati: “Bavuze ko bari bagiye kutwica. Bitewe n’abasirikare, abacu n’Abanyarwanda bahageze muri BTRs [imodoka y’umutamenwa], inyeshyamba zahunze.”

Muri uwo muhanda umwe, bivugwa ko hari abaterabwoba ku wa Gatandatu bibye ikamyo yari yuzuye sima yerekezaga mu karere k’amajyaruguru ya Cabo Delgado, igitero cyakomerekeyemo abantu babiri barimo umushoferi.

Intara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri gaz, kuva mu Kwakira 2017, yahuye n’ihungabana ry’umutekano ryatewe n’ibyihebe byitwaje intwaro byahitanye abantu ibihumbi ndetse bitera ibibazo by’ubutabazi byavanye mu byabo abantu barenga miliyoni.

Mu 2024 honyine, byibuze abantu 349 bapfuye bazize ibitero by’imitwe y’intagondwa z’abayisilamu muri iyo ntara, byiyongeraho 36% ugereranije n’umwaka ushize, nk’uko amakuru aherutse gutangazwa n’ikigo cya Afurika gishinzwe ubushakashatsi ku ngamba cyo muri Amerika gisesengura amakimbirane yo muri Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *