gc7ormqwiaajjwo.jpg

Cabo Delgado: Maj Gen Ruvusha yakiriye Admiral Mangrasse ukuriye FADM

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda (RSF) zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Emmy K Ruvusha yakiriye Umuyobozi mukuru w’ingabo z’iki gihugu (CGS) Admiral Joaquim Mangrasse wasuye icyicaro gikuru cy’ingabo i Mocimboa da Praia.

Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bikomeje byo kwirukana abaterabwoba aho bihishe mu Ntara ya Cabo Delgado.

gc7ormqwiaajjwo.jpg

Ku itariki ya 27 Nzeri, ubwo bahuriraga i Pemba, umurwa mukuru wa Cabo Delgado, bibanze ku gusuzuma ingamba zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere katewe n’iterabwoba.

Ubutumwa RDF yashyize kuri X. bwagiraga buti: “Ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa bikomeje byo kwirukana abaterabwoba aho bihishe mu Ntara ya Cabo Delgado.”

Muri Nzeri, Admiral Mangrasse yashimye ibyagezweho mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho kuva aho Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021.

gc7ormhxqaa8l4i.jpg

Yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’Ingabo za Mozambike n’u Rwanda, agaragaza uburyo byagize uruhare mu gusubiza mu byabo ibihumbi by’abaturage bari barataye ingo zabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *