Perezida Kagame mu kiganiro nabanyamakuru, hamwe na Hichilema

Cabo Delgado: Perezida Kagame aremeza ko ibibazo by’umutekano byakemutse kuri 80%

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru ya Mozambique bimaze gukemuka byibuze ku kigero cya 80%.

Iyi mibare yayitanze kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema wasuye u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kubera uruhare rw’ingabo za Mozambique, iz’u Rwanda n’izo mu bihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC), abaturage bari barahunze baratashye, ibikorwa by’ubukungu birasubukurwa.

Perezida Kagame yasobanuye ko kubera umutekano wagarutse ku kigero cyo hejuru, ibigo bikomeye birimo TotalEnergies gitunganya ibikomoka kuri peteroli, biteganya kongera gukora.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’igihugu cyatwakiriye n’abandi bafatanyabikorwa, buri wese agira uruhare rwe, twese hamwe tubona byinshi byagezweho. Reka mvuge ko wenda 80%, ibibazo bimaze gukemuka. 20% gashobora kuba kanini cyangwa gato bitewe n’ibyazaba ariko na ko kagomba kuvaho.”

Cabo Delgado yibasiwe n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu kuva mu mwaka w’2017. Gusa ibibazo by’umutekano muke waho biri gukemuka byihuse kuva u Rwanda n’ibihugu byo muri SADC byoherezayo ingabo mu mwaka w’2021.

Perezida Kagame mu kiganiro nabanyamakuru, hamwe na Hichilema
Perezida Kagame mu kiganiro nabanyamakuru, hamwe na Hichilema

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *