Umwana w’umukobwa yaba akiri muto cyangwa yaramaze gukura yitabwaho n’ababyeyi benshi. Ibi byose bigaragazwa n’igitsure babashyiraho igihe babonye atangiye gutandukire cyangwa se agana muri iyo nzira.
Kwita ku mukobwa ahahoze ari mu bwami bwa Cambodia ni ukumurekere ubwisanzure mu gihe yakuze. Icyo bisobanuye ni uko iyo yamaze kwitwa mukuru, umubyeyi we (se) amwubakira akazu k’ibyatsi kamwe twakwita aka Kinyarwanda (indaro). Muri aka kazu, umukobwa aba yemerewe kwakiriramo umusore wese ashaka, bagakora ibyo bashaka harimo no gukora imibonano mpuzabitsina, cyane ko ari cyo umubyeyi we aba yarayubakiye.


