Ni nyuma y’uko Justin Trudeau wari Minisitiri w’Intebe, yeguye ku buyobozi bw’ishyaka no ku mwanya wa ministiri w’intebe mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Carney w’imyaka 59, yatowe n’abagize ishyaka rye ku majwi 85.9 kw’ijana. Yari ahatanye n’abandi bakandida batatu.
Agiye kuyobora igihugu cya Canada mu bihe bitoroshye kubera igitutu gikomeje gushyirwaho na Perezida Donald Trump wa Amerika watangaje ko igihugu cye kizongera imisoro ku bicuruzwa biva muri Canada.a
Canada nayo yahise itangaza ko izihimura kuri Amerika. Perezida Trump yavuze kenshi ko yifuza ko Canada iba leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ntibyashimishije abayobozi n’abaturage ba Canada.
Imbere y’abayoboke b’ishyaka ry’aba-Libéraux Carney yavuze ko Amerika yifuza kwigarurira avugako icyo cyifuzo kigomba kurwanywa.
Biteganyijwe ko Mark Carney azarahirira izi nshingani nshya mu minsi iri imbere.
March 8, 2026
Your email address will not be published. Required fields are marked *
Comment *
Name *
Email *
Website
Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.