Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yageze Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Cyril Ramaphosa.
Ibiro bya Tshisekedi bisobanura ko yitabiriye inama mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Mining Indaba 2023 yatumiwemo na Ramaphosa.
Ibi biro byatangaje ko nyuma y’iyi nama, aba bakuru b’ibihugu byombi barafata umwanya wo kuganira ku ngingo zerekeye ku muryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SADC) RDC na Afurika y’Epfo bihuriyemo.
Nk’uko bibisobanura kandi, Tshisekedi na Ramaphosa baraganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Biti: “Abakuru b’ibihugu byombi barahura imbonankubone, baganire kuri SADC n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
Tshisekedi ageze muri Afurika y’Epfo nyuma yo kuva muri Repubulika ya Congo no muri Angola. Yaganiriye n’abakuru b’ibi bihugu by’umwihariko ku mirwano ingabo ze zirimo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 muri teritwari ya Masisi.
Perezida wa RDC mu gihe cyose avuga kuri M23, asobanura ko uyu mutwe witwaje intwaro ufashwa n’ingabo z’u Rwanda kandi ngo hari n’izoherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuwufasha. Aboneraho gusaba amahanga kwamagana iki gihugu cy’abaturanyi no kugifatira ibihano.
U Rwanda rwo, rwahakanye inshuro nyinshi uruhare rushinjwa mu ntambara ya M23 n’ingabo za RDC, rusobanura ko imirwano iba ari ingaruka z’imiyoborere mibi mu gihugu cy’abaturanyi, kandi kurushinja ngo uburyo bwo kuyobya uburari imbere y’amahanga.


