GridArt_20251216_144002849

Capt. Traoré arateganya gusaba ibisobanuro Ndayishimiye utegerejwe i Ouagadougou 

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yatangaje ko ateganya gusobanuza Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku mpamvu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo guhagarika igihugu cye.

Traoré yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo y’igihugu cye (RTB).

Muri Mutarama 2022 ni bwo Burkina Faso yahagaritswe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, nyuma y’icyumweru kimwe muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika habaye coup d’état yasize Roch Kaboré wari Perezida wacyo avanwe ku butegetsi n’abasirikare.

Nyuma y’imyaka hafi itatu, Perezida Traoré yavuze ko atazi niba Burkina Faso ikiri umunyamuryango wa AU cyangwa itakiri we.

Uyu muryango icyakora biciye muri Perezida João Lourenço wa Angola muri iki gihe uwuyoboye, muri Nyakanga uyu mwaka washyizeho Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ngo abe intumwa yawo ishinzwe gukurikirana ibibazo biri mu karere ka Sahel Burkina Faso ihuriyemo n’ibihugu birimo Mali na Niger.

Ndayishimiye mu minsi yashize yatangaje ko yaganiriye mu bihe bitandukanye na ba Perezida ba biriya bihugu akoresheje telefoni.

Perezida w’u Burundi kandi mu cyumweru gishize yagombaga kwerekeza i Ouagadougou aho yagombaga guhurira na Traoré, ariko ntibyakunda ku mpamvu Perezida wa Burkina Faso yasobanuye ko zatewe n’izindi gahunda yagize.

Yavuze ko icyakora nibahura azamusobanuza impamvu Burkina Faso ikomeje guhezwa.

Ati: “Perezida w’u Burundi yagombaga kuza mu cyumweru gishize ariko ngira ngo twagize ikibazo cya gahunda nyinshi. Turamutegereje. Dushaka kumva impamvu bitwara kuriya. Ntitwafata icyemezo tutabanje kumenya impamvu yabo. Kubera iki baduheje? Kubera iki batwitwaraho kuriya?”

Traoré yavuze ko ibisobanuro Ndayishimiye unitegura gufata inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe azamuha ari byo bazaheraho banzura niba Burkina Faso ikwiye gukomeza kuba muri uriya muryango cyangwa kuwusohokamo, ariko bigakorwa abaturage bazi intandaro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *