CAR: Ingabo z’u Rwanda zakoranye umuganda n’abaturage ba Bossembele

Ingabo z’u Rwanda zigize RWABAT-2 ziri mu butumwa bw’ amahoro bw’ Umuryango w’ Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika uyu munsi bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda mu gace ka Bossembele.

Iki gikorwa cyateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bossembele, kikaba cyibanze ku gusukura ahakikije isoko rya Bossembele no gukusanya imyanda irundanijwe ikajugunywa ahabugenewe.

 

Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze, barimo Umunyamabanga Mukuru wa Sous-Prefecture ya Bossembele, Madamu Kozimongo Georgette, na Mayor w’Akarere ka Bossembele, Semungubo Aristide hamwe n’Umuyobozi wa RWABAT-2, Col Laurent Kalisa Munana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *