Nyuma y’uko umuraperikazi Cardi B akubita umufana microphone ubwo yari mu gitaramo cyabereye i Las Vegas akaza gutabwa muri yombi, Polisi yo muri iyi Leta yemeje ko atagomba gufungwa.
Polisi ivuga ko ikimara kubona nta bimenyetso byashingirwaho no kugisha inama urukiko yasanze uyu muhanzikazi nta mpamvu yatuma acibwa amande cyangwa ngo afungwe.Drew Findling, David Chesnoff na Richard Schonfeld, abanyamategeko ba Cardi B bavuze ko bashimira polisi ya Las Vegas Metropolitan kubwo kwita no gukemura iki kibazo vuba.
CNN iherutse gutangaza ko ubwo Cardi B yaririmbaga muri Drai’s Beach Club i Las Vegas mu mpera z’icyumweru gishize aribwo bamuteraga amazi ari kuri stage, nk’uko bigaragara mu mashusho ya video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Icyo gihe yaje kuzabiranwa n’uburakari ahita ahita atera mikoro mu bari aho abashinzwe umutekano bihutira kujya kuri ku rubyiniro no guturisha abari aho ari nabwo polisi aribwo yatangiye kumukurikirana.


