Cardinal Ambongo uri i Kigali yahaye umukoro abategetsi b’u Rwanda, RDC n’u Burundi

Cardinal Flidorin Ambongo, umushumba wa Arikiyepiskopi ya Kinshasa uri i Kigali, yasabye abategetsi b’ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhagarika intambara ahubwo bakimakaza amahoro.

Cardinal Ambongo ari i Kigali kuva ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo, aho yitabiriye inama w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) asanzwe abereye umuyobozi.

Uyu mushumba ari Kigali mu gihe hashize igihe kirekire ibihugu byo mu karere birimo u Rwanda na RDC bimaze igihe bitajya imbizi kubera intambara Ingabo za Congo zirwanamo n’umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ufashwamo na Kigali.

Ni intambara inarimo ingabo z’u Burundi na bwo bumaze hafi umwaka budacana uwaka n’u Rwanda, kubera ibibazo bya Politiki bimaze imyaka ibarirwa mu munani byaravutse hagati y’impande zombi.

Cardinal Ambongo mu kiganiro yahaye ibitangazamakuru bya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yavuze ko intambara ziriho ari zo zangije umubano w’ibihugu byo mu karere.

Yagize ati: “Murabizi Afurika ni wo mugabane ukomeje kugaragaraho intambara nyinshi. By’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga bigari ahari Intambara yangije umubano hagati ya za Leta zigize Ibihugu byo mu Biyaga bigari.”

Cardinal Ambongo yakomeje avuga ko n’ubwo za Leta zidacana uwaka muri aka karere, Kiliziya ihamya ko abaturage b’ibi bihugu nta kibazo bafitanye.

Ati: “Ushobora kuva mu Rwanda ukajya mu Burundi, ukajya muri Congo ukibonera uko hagati y’abaturage nta makimbirane bafitanye.”

Uyu mushumba agendeye kuri uyu mubano, mu izina rya Kiliziya yasabye abayobozi b’ibihugu byo mu karere guhagarika intambara bakimakaza inzira y’umubano n’amahoro.

Ati: “Twebwe nk’Abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu, bakeneye amahoro. Tukaba dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire amahoro kandi bikorere imirimo yabo nta kibahutaza.”

Ambongo yavuze ko ubu butumwa Kiliziya itanga yizera ko umunsi umwe buzagira umusaruro, n’ubwo muri iki gihe bamwe mu bayobozi bigaragara ko batiteguye kubuha agaciro.

Yunzemo ati: “Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Icyakora ifite ubutumwa bwo guhanura; Kiliziya igerageza kubwira abategetsi b’ibihugu. Ariko ikigaragara ni uko batatwumva. Mbese nk’uko byagendekeye umuhanuzi Izayi, tumeze nk’ababiba mu Butayu. Gusa dukomeza kugira icyizere ko ingemwe Kiliziya irimo kubiba muri iki gihe umunsi umwe zizatanga umusaruro.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *