Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba yasabye amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, gufatira u Rwanda ibihano mu gihe se yaba ahamijwe ibyaha by’iterabwoba akurikiranweho, agakatirwa.
Ni mu gihe kuri uyu wa 20 Nzeri 2021 Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwari rugiye gusoma urubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 baburaniye hamwe.
Mu gitondo cy’uyu munsi, umunyamakuru wa BBC yabajije Carine niba yizeye ko umubyeyi we ahabwa ubutabera yifuza, avuga ko ntabwo yiteze mu Rwanda, asubiza ati: “Turabizi Papa arahamwa n’ibyaha.”
Impamvu avuga ko se yita ‘imfungwa ya politiki’ yagombaga guhamwa n’icyaha, ngo ni uko kuva yatabwa muri yombi na Leta y’u Rwanda, atigeze ahabwa uburenganzira umufungwa agomba, burimo kuvugana n’abunganizi be uko bikwiye.
Carine yagize ati: “Yafungiwe ahantu ha wenyine mu minsi irenga 250, ntiyahuraga n’abanyamategeko be uko bikwiye. Turabizi ko nta butabera buboneye Papa arahabwa, ubu n’Isi ni ko ibibona.”
Kubera ko iyi mpamvu, uyu mukobwa yasabye amahanga kugira icyo akora kugira ngo se arekurwe. Ati: “Niba US n’u Bubiligi byizera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bikwiye kubyinjiramo ubu ngubu, bikabohoza Papa.”
Kwinjira muri iki kibazo Carine yavuze, ngo ni ugushyira igitutu ku Rwanda; ibi bihugu bikaba byarufatira ibihano. Ati: “Hari uburyo ingamba zafatwa mu gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rurekure Papa. Papa ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu…”
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu butumwa yanyujije kuri Twitter atanga igisubizo kuri iyi nkuru ya BBC, yavuze ko aya mahanga Carine atabaza yafashije u Rwanda gukusanya ibimenyetso kuri Rusesabagina.
Makolo yagize ati: “Amahanga u Rwanda rubarizwamo, yagize uruhare mu kurinda uburenganzira bw’abasivili b’Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN. Binyuze mu bufatanye mu butabera, ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwahaye ubw’u Rwanda ibimenyetso byavuye mu isaka bwakoreye uwigambye kuba umuyobozi wa FLN.”
Rusesabagina ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kigali avuye i Dubai, aho ngo yari azi ko ari kujya mu Burundi. Leta y’u Rwanda ivuga ko yizanye ashutswe n’umuvugabutumwa wari inshuti ye, umuryango w’uregwa ukavuga ko yashimuswe.
Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba, rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.


