Panama: Mu idini, kwicwa no kubabazwa umubiri ni byo bihano bihabwa abanze kwihana ibyaha

Itorero (idini ) rya gikirisito , New Light of God ryo muri Panama rigizwe numuryango w’abantu (tribe) bitwa Ngabe Buglé ryagaragayeho umugenzo udasanzwe wo guhana abantu banze kwihana ibyaha bakoze. Iri dini rifite abayobozi 10 nk’uko byatangajwe tariki ya 16 Mutarama 2020, bakaba basaba abantu kwihana ibyaha babahata inkoni, babica urubozo birimo no kubakebesha imihoro […]

Mauritania: Menya impamvu iwabo w’umugore bakora ibirori mu gihe yatandukanye n’umugabo

Umugore n’umugabo bahitamo kwitwa abo ngabo kuko bakundanye, bagashima ko babana mu rugo rumwe, bakarara ku gitanda kimwe, bagafatanya imirimo itandukanye iteza imbere urugo. Iyo badahuje, buri wese abona ibyo yari yiteze ku wundi, hari ubwo babyumvikanaho bagatandukana ariko hari n’ubwo umwe agenda, undi atabizi, ibyo nakwita kwahukana. Muri Mauritania, uba ari umunsi w’ibirori iyo […]

Kwihanganira inkoni biguhesha umugeni, gusimbuka imfizi no gushimuta umukobwa mu mico yo muri Afurika

Ibihugu by’Afurika bigira umuco wihariye uranga ubuzima bwa buri munsi bw’ababituye, ahanini ushingira kuri gakondo bakomeyeho. Umwihariko ugaragara no mu bukwe hagati y’umusore n’umukobwa ndetse na mbere yaho mu myiteguro. Ni ibintu umugabane wose usa n’usangiye kugira uburyo umusore cyangwa umukobwa wakubaka urugo bitabwaho mu buryo bujyanye n’umuco wa buri gihugu cyangwa agace runaka. Turakomoza […]

Kujyana imodoka nshya mu bapfumu n’ubuhanuzi bwa Mugo wa Kibiru mu mico n’imyumvire 7 idasanzwe

Uduce cyangwa se bimwe mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika, habamo imyumvire n’imico idasanzwe. Benshi bizera imbaraga z’abapfumu n’imyuka itinywa kandi ikubahwa cyane nk’isoko y’amahirwe no gutsinda ikibi. Ntuzatungurwe no kumva hari aho umupfumu yitwa ‘muganga’ kuko ni imvugo yamaze kogera mu bantu bashakisha amahirwe uruhindu. Byavuzwe ko abakinnyi bamwe b’umupira w’amaguru bifuza guhirwa muri […]

Abahanzi : Abarinzi n’abasakaza muco, tubatere ingabo mu bitugu

omar.jpg

Muri iyi nyandiko ndashaka kuvuga ku Bahanzi, abo bari bo, akamaro kabo mu kurinda, no gusakaza umuco wacu, kugirango turebe niba ibyo bakora tubiha agaciro bikwiye, bityo turebe icyakorwa ngo tubatera ingabo mu bitugu, maze ibikorwa byabo natwe tubigiremo uruhare kuko ari ingirakamaro ku Gihugu cyose. Ndarangiza mbagezaho ibyifuzo byabafasha kubigeraho. Umuhanzi ni iki ? […]

Kubera iki Mwalimu Nyerere asa n'uwateye igiti kitazashiraho imbuto?

Julius Kambarage Nyerere cyangwa se Mwalimu Nyerere yavukiye ku butaka bwa Butiama muri Tanganyika muri Werurwe 1922. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tanganyika yigenga mu 1961, nyuma aba Perezida wa Tanzania yari yihuje na Tanyanyika biba igihugu kimwe (Tanzania) mu 1964. Se wa Nyerere yari umuyobozo w’ubwoko bwitwa Zanaki. Yize amashuri yisumbuye muri Tabora, kaminuza ayiga […]

Sankara, intwari y'Afurika imaze imyaka 32 itabarutse yasize uwuhe murage?

Hashize imyaka 32 Thomas Isidore Sankara waharaniye impinduramatwara iganisha ku kwigira kw’Afurika atabarutse. Yabaye umusirikare, aba umunyamabanga wa leta mu bijyanye n’amakuru, aba Minisitiri w’Intebe mu cyahoze ari Haute Volta. Thomas Sankara ni we Perezida wa mbere w’igihugu kuva yacyira Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza ku wa 15 Ukwakira ubwo yicirwaga mu ihirikwa ry’ubutegetsi […]