Uwitwa Salongo yagendeye ku gataro abamurebaga bakizwa n'amaguru
Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ukomoka mu Karere ka Bugesera benshi bakaba bamuziho kugira imbaraga zidasanzwe ahabwa n’abakurambere, kuri iyi ncuro yicaye ku gataro kazamuka mu kirere, abari bamuhanze amaso bakizwa n’amaguru. Benshi bari bamuziho kugira Uruhereko aha abajujubijwe n’abajura, ku buryo iyo agarutse afatwa ku cyo yari agiye kwiba ariko ubu noneho yemeye kugaragaza […]
Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica
Ku itariki nk’iyi ya 1 Nzeri mu mwaka wa 1939, imyaka 80 irashize, Umudage Adolf Hitler yateye Pologne mu burengerazuba, hashize iminsi ibiri Ubufaransa n’Ubwongereza bitangaza intambara ku Budage, intambara ya kabiri y’isi iba irambikanye. Ubushakashatsi butavugwaho rumwe bwatangajwe nyuma yaho iyi ntambara irangiriye mu 1945, bwahinduye imyitozo ya gisirikare muri Amerika no ku isi. […]
Wa musore wirirwa azenguruka Kigali yambaye impu z'inyamaswa yavuze impamvu atemera Yesu
Avuga ko yitwa Cyambarantama Umwami w’umuco, ni umusore w’imyaka 28 wemeza ko mu myemerere ye, yemera ko ashobora kwemera umukurambere akamuha imbaraga zo gutsinda abanzi. Ashimangira ko Imana yatumye Ruganzi Ndori akora ibitangaza ariyo yemera. Ati “Nk’uko umuntu avuga ngo nizera ko Yesu ansindira abagome nanjye nizera ko Ruganzu ansindira abanzi banjye, niba wangambiriyeho ikintu […]
Nyamasheke/ Ruharambuga: Igitaramo cy'umuganura cyabaye n'umwanya wo kugaragaza ibyo bigejejeho
Abaturage b’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ibyo bigejejeho ubwabo ntawe bategeye amaboko byerekana ko iyo imbaraga zishyizwe hamwe byose bishoboka. Ni bimwe mu byagaragarijwe abaturage b’uyu murenge ubwo bizihizaga igitaramo cy’umuganura ku mugoroba w’uyu wa 1 Kanama 2019, cyanabaye icyo kwesa imihigo no guhiga indi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Dukuzumuremyi Ann […]
Scaphism, igihano kimaze ibinyagihumbi kitazibagirana mu mateka y'isi
Kuva mu bihe bya kera, ubuzima bw’ikiremwamuntu ntibwahabwaga agaciro kamwe. Muti nshingiye kuki? Ubwo nasomaga imbuga zitandukanye kuri murandasi, nabonye ingingo ivuga ku buryo bwo kwica nk’igihano gihabwa umuntu wakoze amakosa ariko akomeye. Ijambo ‘Scaphism’ ryiganzaga mu nyingo nyinshi nanyuzagamo amaso, nange ngira amatsiko yo kumenya ubusobanuro n’inkomoko by’iri jambo. Nasanze ‘Scaphism’ cyangwa se ubwato […]
Kigali/Nyakabanda: Umunsi w’umuganura wabaye akanya keza ko kugira ibyo bahuguramo urubyiruko
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2019, mu Rwanda hose hizihijwe umunsi w’umuganura, mu midugudu itandukanye y’igihugu abaturage bizihiwe basangira ku byo bejeje, bityo abo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Nyakabanda ya Kabiri, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakaba barishimiye ibi birori bizera ko bigira icyo byigisha urubyiruko. […]
Amadayimoni turayicaza, nkayafata nkayirukana: Umuvuzi gakondo w'i Kigali
Ni umuvuzi gakondo utuye mu mujyi wa Kigali, ni umukecuru witwa Nyirasafari Patricie, ufite imyaka 77 y’amavuko, akaba amaze imyaka myinshi avura gakondo. Avuga ko amadayimoni ahangana nayo, yaba ari mu muntu akayirukana akagenda. Ashimangira ko n’ubwo atanga imiti ituma ayo madayimoni agenda, ko anifashisha n’amasengesho. Ngo hari igihe umuntu aterwa n’amadayimoni yohererejwe n’abo mu […]
Ubukoloni n' iyobokamana intwaro zari zigamije kuzimya u Rwanda
Nyuma y’ inama yo kwigabanya umugabane wa Afurika yabereye i Berlin mu Budage muri 1884, Umwami w’ Ababiligi , Léopold II yahise yiha Congo Ubudage nabwo bwigarurira Ruanda-Urundi. Kuva Gustav Adolf von Gà¶tzen agera mu Rwanda ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri akakirwa i Kageyo muri Kingogo yatangajwe no kubona uburyo igihugu cyari kiyobowe (structure […]
Charles Ntakirutinka avuga ko Padiri Alexis Kagame yamubereye urugero rwiza
Charles Ntakirutinka avuga ko hagati 1967 na 1969, Padiri Kagame Alexis yamubereye umwarimu i Kansi i Butare amwigisha amasomo y’ Ikinyarwanda n’ Amateka y’ U Rwanda. Mu kiganiro na Bwiza.com, Charles Ntakirutinka yashimangiye ko Padiri Alexis Kagame waje guhabwa ubusenyeri bw’ icyubahiro yari umunyarwanda wuzuye ndetse yamuhaye n’ urugero rwiza mu mpande zose z’ ubuzima. […]
Rwanda uteye neza kandi ukita neza
Naraye ndose u Rwanda ndaza umutima i rwanda Nkoze ku bahanzi ngo bamvune nkivuga Babyiganira kuza mu mvugo inavumera Ivumbitse imvumbara isumba ikivumvuli Imvano iva ku Muvumba uhuza imvano nyinshi. Inzira y’uru rugendo ihera amajyaruguru Igakomereza ahandi mu mpugu z’i Gasabo Nturutse kuri Gasabo iteganye na Rutunga Nshyama ngana i Gasagara ndeba ku Bwimiyange […]