Ku munsi nk’uyu mu 1813: Menya uko byagendekeye ingabo z’u Bufaransa muri Espagne

Hari ku munsi nk’uyu ubwo uruhande rw’ingabo z’ibihugu nk’u Bwongereza, Portugal, na Espagne zari ziyobowe n’Umwongereza, Gen. Arthur Wellesley zakubise inshuro Abafaransa ahitwa Victoria muri Espagne bishyira akadomo ku ntambara yiswe Peninsular War. Nyuma y’uko umwami w’u Bufaransa, Napoleon Bonaparte yaherukaga gutera Portugal yahise akurikizaho Espagne kuko yari yarihaye intego yo kuzenguruka Uburayi bwose. Iki […]

Tariki nk’iyi ya 19 Kamena 1821 ntiyarihiye Ubugereki kuko bwatsinzwe urugamba n’Ubwami bwa Ottoman

Ku munsi nk’uyu, ingabo ziyobowe n’umwami w’Ubwami bwa Ottoman witwaga Sultan Muhmud II zari zihanganye n’iz’Ubugereki mu rugamba rwiswe urwa Dragasani aho Ubugereki bwashakaga ubwigenge. Ubusanzwe Ubwami bwa Ottoman, bwari bugizwe n’ibihugu bigera kuri 13 n’Ubugereki burimo, gusa mu 1821 Abagereki bashaka kuba igihugu kigenga kitagendera ku mategeko y’Ubwami bwa Ottoman ari na byo byateje […]

Kuwa 18 Kamena 1815 ni bwo Napoleon yatsinzwe urugamba ahitwa Waterloo

Hari mu gihugu cy’Ububiligi, ubwo ingabo zari ziyobowe n’uwitwa Duke of Wellington zashyize akadomo ku bushongore n’ubukaka bwa Napoleon wari warayogoje Uburayi. Napoleon Bonaparte yanditse amateka akomeye cyane ku isi by’umwihariko mu bijyanye n’intambara akaba yari Umufaransa. Bonaparte yatangiye kurwana intambara ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyarwanaga intambara mu 1799 aho we yari ari muri Egypt gusa […]

Ku munsi nk’uyu mu 1940: U Bufaransa bwamanitse amaboko mu ntambara bwarwanagamo n’Abanazi

Ubwo Marshal Henri Petain yari asimbuye Reynaud Paul ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa, yahise atangaza ku mugaragaro ko u Bufaransa bwemeye ko butsinzwe intambara n’Abadage (Abanazi) ba Hitler. Ku munsi wakurikiyeho Gen Charles de Gaule wari utaranamenyekana ku Isi no mu Bufaransa, yahise ajya kuri radiyo mu Bwongereza, atangaza ko adashyigikiye ko u […]

Ku munsi nk’uyu mu 1963: Umugore wa mbere yagiye mu isanzure

Hari ku munsi nk’uyu ubwo Umurusiyakazi, Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu isanzure, amarayo amasaha 71. Bitewe n’igihe yamaze mu isanzure, yanahise arusha abandi Banyamerika gutindayo ugereranyije n’igihe bo bari baramazeyo. Valentina Vladimirovna Tereshkova yavukiye mu muryango ukennye ahitwa Maslennikovo mu Burusiya, hari mu 1937. Ku myaka ye 18 y’amavuko, yatangiye gukora mu […]

USA mu maboko ya Perezida James Polk watabarutse ku munsi nk’uyu

James Polk uzwiho kwagura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko mu ntambara y’Amerika na Mexico yatabarutse ku itariki nk’iyi. James Polk yabaye perezida wa 11 wa USA, akaba ari na we wari muto icyo gihe wari uyoboye iki gihugu kuva mu 1845 kugeza mu 1849. Ku ngoma ya James Polk habaye intambara ya Mexico n’Amerika (1846-1848) […]

Ku munsi nk’uyu mu 1940: Abafaransa bakanguwe n’ibifaru by’ingabo z’u Budage

Mu gitondo cyo kuwa 14 Kamena 1940, ni bwo abatuye umujyi wa Paris bakanguwe n’ibifaru by’ingabo z’u Budage zari zamaze kugota uyu mujyi. Hari hashize iminsi uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill agerageza kumvisha guverinoma y’u Bufaransa ko idakwiye kureka intambara avuga ko Amerika izabaha ubufasha mu kurwanya u Budage. Perezida Paul Reynaud w’u […]

Ku munsi nk’uyu mu 2000: Hatangiye kuba inama ihuza Koreya y’Epfo n’iya Ruguru

Mu gihe ibihugu bya Koreya zombi bitajya imbizi, mu 2000 Kim Jong-Il wayoboraga Korea ya Ruguru na Kim Dae-Jung w’iy’Epfo bakoranye inama mu mahoro, ikaba yaramaze iminsi itatu. Inama yabereye muri Koreya ya Ruguru, Perezida wa Korea Kim Jong-Il mu kuyitangiza agira ati: “Isi yose ni twe ihanze amaso. Kuki perezida Kim yaje muri Korea […]

Tariki ya 12 Kamena 1812 Napoleon Bonaparte yagabye igitero ku Burusiya

Ku munsi nk’uyu ni bwo Umufaransa utazibagirana mu mateka y’intambara kubera ubuhangange yari afite ku rugamba, Napoleon Banaparte yayoboye ingabo ze bajya gutera u Burusiya. Icyo gihe Napoleon yateye u Burusiya azi ko intambara iri bube ngufi kubera ko yari yizeye ingabo ze. Icyatumye Napoleon Bonaparte atera u Burusiya, yashakaga gukuraho umwami wabwo, Czar Alexander […]