Umutekano muke muri Congo: Ikibazo cy’u Rwanda, cyangwa intege nke za Kinshasa?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe ari igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ariko ukaba uri mu maboko y’abari ku butegetsi.  Dr Alain Destexhe, inzobere, umuganga akaba yaranabaye umusenateri mu gihugu cye cy’u Bubiligi, nk’umuntu usobanukiwe akarere k’ibiyaga bigari cyane dore ko yagiye yandika ibitabo ku mateka yako, aherutse kugaragaza ipfundo abasesenguzi benshi bagarukaho ry’impamvumuzi y’ibibera […]

Gusabiriza Videwo z’urukozasoni no kuzitanamo, umwanda ukwiye umuti urura kugira ngo ucike

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama, imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urwa X rwahoze rwitwa Twitter ndi mu bakoresha cyane, zaramukiyeho inkuru z’uko hari amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu byamamare yashyizwe hanze. Bigitangira, bamwe mu baba ku mihanda bagiye bigamba ko bafite amashusho ya Adonis Filer usanzwe akinira ikipe ya APR BBC acigatiye igitsina cye; […]

Ni inde uzakemura uruhuri rw’ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?

Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y’Igihugu […]

Hakenewe ubugenzuzi bwihariye ku byo insengero zinjije byose n’aho byagiye

Muri iyi minsi, inkundura y’ifungwa ry’insengero n’amadini kubera kutuzuza ibisabwa ikomeje kuvugisha abantu; bamwe bemeza ko hakenewe gukorwa ubugenzuzi bwihariye ku byinjijwe n’iyo byerekeje uhereye igihe urusengero rwaba rwarubakiwe. Iri suzuma riramutse rikozwe neza rishobora no gucukumbura byinshi byerekeranye n’ingano y’amaturo yinjijwe na zimwe mu nsengero, nyamara abayatanze bagakomeza kuyoberwa impamvu badatera imbere. Bamenya ibyo […]

Minisitiri w’Uburezi ibyo asabwa kwibandaho mu gukemura, azahura ireme ry’uburezi

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu, ku nkuta za X z’inzego zifite aho zihurira n’uburezi mu Rwanda, hakomeje kugaragara abarimu bavuga ko bavutswa uburenganzira bwabo ku kintu runaka kigahabwa abo kitagenewe, ahanini bishingiye ku cyenewabo, ikimenyane, munyangire, n’ibindi. Twabakusanyirije ibintu 7 biri kuvugwa cyane mu kudindiza ireme ry’uburezi,umuti ugashakirwa aho utari. Minisiteri y’uburezi […]

Zabyaye amahari hagati ya Minisitiri Dr Utumatwishima n’Abakoresha X

Nyuma y’uko bamwe mu bakoresha urubuga X, bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo mu kunenga minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean, wanditse ubutumwa anenga imitegurirwe y’ikiganiro Isi ya none gitegurwa n’umunyamakuru wa RBA, Ferdinand Uwimana. Bijya gutangira byatangiwe n’uwitwa Nsanga Sylvie, uyu yamenyekanye ku rubuga rwa X nk’impirimbanyi iharanira uburenganzirwa by’ab’igitsina gore. Uyu niwe wabanje kwandika avuga ko […]

DRC- Rwanda: Abantu barenga miliyoni 95 babuze umujyanama?

Mu gihugu cya DRC gituwe n’abaturage barenga miliyoni 95 ngendeye ku mibare yo muri 2021, hakomeje kuvugwa ibyo kuba icyo gihugu gikomeje kwitunira ku Rwanda, mu mboni zanjye mbyitegereje nsanze hari ikibazo cy’Abajyanama, harabura abajyanama cyangwa se bakaba bahari ariko bagasuzugurwa, gusa burya ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara. Ibiri muri iyi nkuru ni […]

Umushyikirano 2024: Abayobozi 7 bakwiye kuzahatwa ibibazo ku nshingano zabo

Perezida Kagame mu nama y’Umushyikirano ya 18 yagize ati “Abantu baricara gusa bagakora ubusa? Bakaba bafite ikibazo ariko ntibige uko giteye n’ukuntu cyakemuka? Abayobozi, abayobozi bicaye hano. Mwakemura mute ikibazo mutize, mutazi uko giteye? Cyakemuka gite? Mwe ntabwo mushinzwe gukemura ibibazo rero, ni iby’abaterankunga mu bitwara mu baterankunga akaba ari bo bajya kubibakemurira?” Kuva ku […]

Uburayi bwisanze mu kaga, Impamvu nyamukuru Ubwongereza bushaka kohereza abimukira i Kigali

Muri iyi minsi igihugu cya Isiraheli gihanganye mu ntambara n’umutwe wa HAMAS, muri ibyo bihugu byombi hari intambara y’amasasu ariko mu Burayi hafi ya bwose imvururu zikomeje kwiyongera. Intambara iri muri Gaza na Israel ariko mu Bufaransa igipolisi nticyemerewe gusinzira kuko kiri mu kazi gakomeye gihanganye n’abashyigikiye Palestine cyane Israel. Mu murwa mukuru wa Parisi […]

Intambara ya Israel na HAMAS, agatego Vladimir Putin yateze Amerika n’isi yose

Hari impungenge ko mu gihe isi ikirangariye ku biri kubera muri Israel na Palestine ishobora kuzajya kwigarura isanga Putin w’Uburusiya ageze kure umugambi we wo kwiyomekaho Ukraine. Hari abasesenguzi bakurikiranira hafi ibikomeje kubera mu Burayi no mu burasirazuba bwo hagati babona ko kuba ibihugu bikomeye nka Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa n’ibindi muri iyi minsi birangajwe no […]