N’abandi bazashukwa, Ivugabutumwa rikwiye guhagurukirwa
Hari umuvugabutumwa uherutse gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Ikibazo cye kiracyari mu iperereza ku buryo kumuvugaho byinshi naba nkosheje ariko reka mvuge kuri iyi ngingo bita “Ivugabutumwa”. Mbere yo kuvuga ku ivugabutumwa nyir’izina tubanze twibaze ibi bibazo: – Ese koko buriya IMANA ibaho? – Ese niba Imana ibaho iba […]
Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
Ni kenshi amatangazo ava mu biro bya Minisitiri w’Intebe avuga ko umuyobozi yahagaritswe, yakuwe mu kazi, impamvu zibitera ntizigaragazwe cyangwa se bigasobanurwa ko yazize imyitwarire idahwitse, kutuzuza inshingano ndetse n’amakosa aremereye, bya bindi bidatanga igisubizo gitomoye ku babyibazaho. Ha mbere aha humvikanaga umuyobozi w’akarere runaka, umwungirije cyangwa se undi mukozi yandika ibaruwa y’ubwegure, agasobanura ko […]
Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
Kuba Umunyarwanda, kuvuga Ikinyarwanda, kugira ibikorwa mu Rwanda cyangwa se umutungo muri iki gihugu birasa n’aho byahindutse ikizira mu maso y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo guhera mu mwaka ushize, ubwo bwatangiraga kurushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuva icyo gihe ni bwo urwego rwa RDC rushinzwe iperereza (ANR) rwatangiraga gukora umukwabu muri […]
Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, uhagarariye u Rwanda muri Loni yasabye ibihugu bigize uyu muryango kugira uruhare mu guca umuco wo kudahana no kugaragaza abantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe hirya no hino ku Isi. Yabwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku mikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rushinzwe gukurirana abagize uruhare muri […]
Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
Umupagasi, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umunyamategeko, umunyapolitiki…ushatse umwite Depite cyangwa Minisitiri, uyu munsi ni umugororwa ariko urwandiko rwe ntirurasora (ntabwo ubuzima bwe bwarangiye). Mbere na nyuma y’ibyo bigwi bye byose, Bamporiki à‰douard ni umurokore, birenzeho ni umugaragu w’Imana kandi amaze kuvugwaho gutatira igihango, yihutiye gusaba imbabazi Perezida Paul Kagame ku byaha yaregwaga birimo kwaka ruswa. Icyo gihe yasabaga […]
Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’umurimo (ILO) ushamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN), muri Mutarama 2023 watangaje ko ku Isi hari abashomeri babarirwa muri miliyoni 208, bakaba bariyongereyeho 5.8% ugereranyije no mu mwaka wabanje, kandi kikaba ari ikibazo cyiganje cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere. Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare, NISR, na cyo gishingiye ku busesenguzi […]
Ese koko u Rwanda ni gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari?
Witegereje umubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo, usanga iki ari ikibazo buri wese atabura kwibaza asubije amaso inyuma nk’imyaka 30 itambutse, cyane cyane guhera mu mwaka w’1994 kuzamura kugeza none. Duhere iyi nkuru mu mwaka w’1996 ubwo u Rwanda bwa mbere rwagabaga ibitero kuri Zaïre yari iyobowe na Mobutu Sese Seko, mu rugamba rwo […]
Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?

Kugira ngo ubone aho Leta cyangwa ubutegetsi buhanganye n’inyeshyamba bufata iya mbere mu gusaba ibiganiro n’ababurwanya byagusaba gukora urugendo rwenda kungana n’urujya ku kwezi. Ibi kandi ubisanga hafi mu moko yose atuye Isi, aho Leta cyangwa ubwami n’ababurwanya bajya kuganira ari uko amazi yarinze kurenga inkombe kandi na mbere hose ibibazo baba bafitanye byarageze kuri […]
Gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?
Abenshi mu bashakanye bumva ko ikosa ryo gucana inyuma ari rimwe mu yakomeye cyane, ashobora gutuma ako kanya umwe muri bo atekereza kujya gusaba gatanya. Mbese, kwa kundi ufatira mu cyuho umugore cyangwa umugabo wawe asambana n’undi. Uretse no gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana, hari ugendera ku mabwire, ya magambo y’abantu asenya ingo nyinshi, […]
Inkota kirimbuzi iri mu mazina ya gikirisitu
Mu nyandiko ya Bibilia mu gitabo cya Daniyeli mu gice cyaho cya mbere bavugamo iby’igitekerezo cy’abasore bane bo mubwoko bw’abayuda banyazwe bakajyanwa ahitwa i Babuloni, nkuko icyo gitekerezo kibivuga abo basore ngo bari abanyabwenge cyane bari bafite amazina bitwa yo mu muco wabo wa kiyuda ariyo Daniyeli, Hananiya, Mishayeli na Azaliya. Bamaze kujyanwa mu bunyage […]