Buyoya azize COVID-19 yaba apfuye rwiza

Amakuru yakomeje gukwirakwira mu gitondo cyo kuwa 18 Ukuboza 2020 ni ay’urupfu rwa Maj. Pierre Buyoya wayoboye u Burundi, azize COVID-19 nk’uko bigenda bigarukwaho n’ibitangazamakuru. Hari n’abo bafitanye amasano babyemeza. Uyu mugabo waranzwe no kutubaha demukarasi, yageze ku butegetsi bwa mbere mu 1987 ubwo yari amaze guhirika Col. Jean Baptiste Bagaza mubyara we. Buyoya w’Umututsi […]

Sgt. Robert yaba azahabwa ibyo yasabye Uganda

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, hamenyekanaye amakuru ko Sergeant Major Robert Kabera mu Ngabo z’ u Rwanda (RDF) akitwa Sergeant Robert mu buhanzi yatorotse igihugu ahunga icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15. Nyuma y’igihe gito, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwashyize hanze itangazo buvuga ko bwatangije iperereza ku cyaha Sergeant Robert akekwaho. Ibi […]

Musanze: Ba gitifu b’imirenge bakwiriye kujyanwa i Nkumba

cyuve_musanze_amajyaruguru.jpg

Hamaze iminsi humvikana imigirire idahwitse ku banyamabanga nshingwabikorwa batandukanye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Kuri bamwe, byasaga nk’ibigoye kwiyumvisha uko gitifu akora ibintu runaka hagendewe ku kigero cy’imiyoborere myiza u Rwanda rufite, uko demukarasi yakabaye yumvikana mu mitwe ya rubanda, amahame y’uburenganzira bwa muntu, ibikubiye mu mategeko n’ibindi. Bamwe muri ba […]

Gushyiraho Komini nshya ya Minembwe: Igisubizo cyangwa kujijisha Abanyamulenge?

Mu gihe gishize, hashyizweho Komini nshya ya Minembwe. Iyi komini iza yiyongera ku zindi zigize Kivu y’Amajyepfo. Minembwe ni agace kakunze kurangwa n’ubushyamirane hagati y’amoko atuye muri ako gace harimo: Abanyamulenge, Abafulero, Ababembe n’Abanyindu. Aya makimbirane yateje ubuhunzi ku batari bake, imitungo irangirika, ibikorwa by’amajyambere birahadindirira gusa ikibazo gikomeye ni ubuzima bw’abaturage ba buri bwoko […]

Umubano w’u Rwanda n’amahanga muri Covid -19 uhagaze ute?

Umubano mpuzamahanga, ubufatanye n’ubutwererane ni imwe mu nkingi Guverinoma z’ibihugu ziba zubakiyeho. U Rwanda narwo rushyira ingufu mu guteza imbere uru rwego, kimwe n’izindi mfuruka z’ubuzima, icyorezo cya Korona Virusi cyageze no mu mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu, kabone n’ubwo uburyo bwo gukemura ibibazo byagiye bigaragaramo byagiye byihutishwa. Kuva mu ntangiro z’umwaka 2020, u Rwanda […]

U Rwanda na gereza ya Covid 19

#GumaMuRugo ubeho, niwiha kumangamanga urapfa. Hari ababifashe nka gereza, kubera kumara igihe badakora ibisanzwe muri gahunda zabo za buri munsi. Nyamara imbere ya Covid19 itaragira umuti n’urukingo, kubahiriza kirazira ni rwo rukingo rwa mbere. Ku ngoma ye, mu kinyejana cya 17, umuhanga w’umufaransa Blaise Pascal yarabivuze arabizira ! « Ibyago byose by’abantu biva ku kutamenya […]

Uburezi mvamahanga ni injishi iboshye ukwibohora no kwigenga bya Afurika

Hari ibiganiro byinshi ndetse n’ubusesenguzi bw’abakomeye butambuka mu binyamakuru no mu nama zitandukanye bivuga ku kwibohora no kwigenga bya Afurika, Ukwibohora no kwigenga ni urugendo Abanyafrika bamazemo igihe kinini ariko uko imyaka itashye ubona intambwe iterwa ari nto cyane ugereranije n’intambwe yagakwiriye guterwa. Ntawatinya kuvuga ko nta gihindutse uru rugendo rutazashohoka kuko abo dukeneye kwibohoraho […]

Uko umuyobozi mwiza akwiriye gucunga abo ashinzwe

Niba hari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe mu micungire y’abakozi ni imyitwarire yabo n’iy’umuyobozi wabo. Impaka zikunzwe kugibwa buri ruhande rukurura rwishyira maze rukabura gica, amaherezo abakozi akaba aribo babigenderamo rimwe na rimwe bakirukanwa, bakagabanywa mu gihe habaye amavugurura cyangwa ubwabo bagasezera ku mirimo. Mu mateka y’umurimo uko kutabona ibintu kimwe hagati y’abakoresha n’abakozi byahozeho. Ibi […]

Kwibuka 26: Hari abagifite ingengabitekerezo ya jenoside yo ku ishyiga

Itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ribisobanura mu ngingo yaryo ya kane ko, ingengabitekerezo ya Jenoside ni igikorwa gikozwe mu ruhame, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo kigaragaza imitekererereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri […]

Hon. Sebaba aratanga ingamba yarimbura burundu COVID-19

Bakunzi banjye dusangiye ibibazo, ntimugire ngo maze igihe nicariye ubusa kuva iri shyano ngo ni Corona ryagwirira isi. Abaganga, abakomeye, abanyabwenge, bose ubu ntawe uryama, nta n’ugiheka. Baba bo nanjye ntisize, turabaza Imana, tukabaza ubwonko, tukabaza n’umutima ku cyakorwa ngo tuve mu bihe bibi turimo. Ubwo ari mwe mugiye kumbaza muti: Ese noneho Sebaba uteye […]