Prince Salomon yibukije abantu ko Imana ari Data

Umuhanzi Prince Salomon yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “BABA”, indirimbo igaruka ku buhamya bw’ubuzima bwe no gushimira Imana ku mirimo yamukoreye mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira no guhimbaza Imana yamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima. Prince Salomon avuga ko yayihimbye nyuma yo gusubiza amaso inyuma akareba ibihe byinshi yanyuzemo, […]
Platini yavuze kuri Prophet Joshua waguze album ‘Vibranium’ ntayishyure

Umuhanzi Platini yatangaje ko atagifite byinshi avuga ku kibazo cya Prophet Joshua wigeze kwemerera kugura album Vibranium amafaranga angana na miliyoni 5 Frw ariko ntayishyure. Ibi byabereye mu birori byo kumurika iyi album ya Platini na Nel Ngabo byabaye ku wa 29 Kanama 2025 muri Zaria Court. Muri uwo muhango, Prophet Joshua yahagurutse imbere y’abari […]
Koffi Olomidé yasezeranye n’umugore we – Amafoto

Nyuma y’imyaka irenga 20 babana nk’umugabo n’umugore ndetse n’imyaka 15 bakoze ubukwe bwa gakondo, icyamamare mu njyana ya lumba muri Congo, Koffi Olomidé, n’umuhanzikazi Cyndi Le Cœur, basezeranye ku mugaragaro imbere y’amategeko ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare, mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa. Uyu muhango wabereye mu murenge wa […]
Hip Hop nyarwanda yungutse igihangano gishya: ‘Imirimo’ ihamagarira urubyiruko gukora cyane no kutacika intege

Ados Muzika yashyize hanze indirimbo nshya yise “Imirimo ya Big Boy” yakoranye na Skilibombe, atangiza umwaka wa 2026 n’umushinga mushya w’umuziki. Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Gashyantare 2026, ikaba ari yo ya mbere asohoye muri uyu mwaka ndetse iri no kuri album ye nshya yitwa “Ma Vie.” Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ados Muzika yasobanuye […]
Shakib Lutaaya yahakanye gutandukana na Zari Hassan

Shakib Lutaaya yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatandukanye n’umugore we Zari Hassan atari ukuri. Yasobanuye ko urugo rwabo ruhagaze neza, nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo, anashimangira ko bagikundana nk’uko byahoze. Yavuze ko abantu bamwe bakunda guhanga inkuru zidafite gihamya kugira ngo bakurure amarangamutima y’ababakurikira. Shakib yongeyeho ko […]
Theo Bosebabireba yahakanye gusenya urugo rw’umugore babyaranye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba yahakanye amakuru aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga amushinja kuba yaragize uruhare mu gusenya urugo rw’umugore babyaranye. Ibi byakurikiye amashusho y’ikiganiro cyatanzwe na Ruth Muhayimana, aho yavuze ko gutandukana n’uwari umugabo we byatewe n’amakimbirane akomeye mu rugo, akavuga ko uwo muhanzi yabigizemo uruhare. Yagaragaje ko ubuzima arimo […]
Ukuntu Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire yaretse kujya mu tubyiniro kubera izina rya se

Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah, yavuze ko kuba yarakuranye izina rikomeye rya se byamushyizeho igitutu gikomeye mu mibereho ye, bituma aza gufata umwanzuro wo kureka kujya mu tubyiniro nubwo yabikundaga. Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyahuje abubatse ingo, cyateguwe n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Mignonne Kabera, kigamije gufasha ingo gukomera no gusangira ubuhamya […]
Umunyamakuru Bianca yarokotse impanuka

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire Adelphine uzwi nka Bianca Baby yatangaje ko mu kwezi gushize yarokotse impanuka ikomeye cyane yashoboraga guhitana ubuzima bwe, ashimira Imana yamurinze. Mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27, Bianca yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza uko yari ari kwitabwaho n’abaganga nyuma y’iyo mpanuka, nubwo atasobanuye neza icyayiteye. Yavuze ko […]
Ukuntu Samusure yinjije Sekaganda muri sinema

Hari impano zimurika kare, ariko nyirazo akazibona bitinze. Hari n’igihe umuntu umwe abona kure kurusha abandi, akamenya agaciro k’iyo mpano mbere y’uko iyifite abyiyumvamo. Ibi ni byo byaranze urugendo rwa Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava na Seburikoko, winjiye muri sinema atabishaka, ariko nyuma akaza kuba umwe mu bayigize inkingi ikomeye. Mu kiganiro Karisa Erneste […]
Cira birarura – Willy Ndahiro kuri Bad Rama

Umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi wazo, Willy Ndahiro, yanyomoje amakuru yavuzwe na Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama, amushinja kumuhimbira ubutumwa agamije kumugaragaza nk’ushyigikiye ibitekerezo bye byo kunenga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ibi byatangiye nyuma y’uko Bad Rama, uherutse kugaragara mu bavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda, ashyize hanze ubutumwa agaragaza ko Willy Ndahiro amushyigikiye. Ndahiro […]