Kyra Nkezabera ntiyahiriwe muri Miss Belgique 2026

Mu mpera z’icyumweru gishize mu Bubiligi habaye irushanwa rya Miss Belgique 2026, ryitabiriwe n’abakobwa 32 bageze mu cyiciro cya nyuma. Ikamba ryegukanywe na Olga Lombard w’imyaka 22, usanzwe ari umunyeshuri wiga ibijyanye na Pharmacie muri Kaminuza ya Louvain. Muri aba bakobwa bahatanaga harimo na Kyra Nkezabera w’imyaka 21, ufite inkomoko mu Rwanda kuko se ari […]

Cardi B agiye kwikuzaho amabuno

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko ateganya kugabanya amabuno nyuma yo gusoza urugendo rwe rwa muzika (tour), mu rwego rwo kongera kumva yorohewe n’umubiri we. Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma y’imyaka myinshi akoresheje uburyo bwo kongera imiterere y’ikibuno, ageze igihe yumva hari igice cyabyo kigomba gukurwamo kuko kimutera uburemere no kutoroherwa cyane cyane mu bitaramo. Cardi […]

Inkumi yapfuye yagiye kwibagisha ngo ibe nziza

Inkumi yari izwi ku mbuga nkoranyambaga wo muri Brazil, Bianca Dias, yapfuye ku wa 19 Gashyantare 2026, nyuma y’igihe gito abazwe nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru People magazine. Bianca Dias yari azwi cyane ku rubuga rwa Instagram aho yakurikirwaga n’abantu hafi ibihumbi 60, asangiza abafana be amafoto n’amashusho ajyanye n’imideli, ubuzima bwa buri munsi ndetse n’ingendo yakoraga […]

Ese koko TikTok yabaye Monetize mu Rwanda?

Ku munsi w’ejo hashize ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hagiye hasakara igipapuro cyigaragaza ko mu Rwanda hatangiye guhembwa abakoresha urubuga rwa TikTok binyuze mu buryo bwa monetize. Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo mu Rwanda (MINICT) yatangaje ko amakuru yavugaga ko urubuga rwa TikTok rwatangiye kwemerera Abanyarwanda kwinjiza amafaranga (monétisation) atari yo, ahubwo ari ibihuha. […]

Eric Dane yapfuye

Umunyamerika Eric Dane, wamamaye cyane nka Dr. Mark “McSteamy” Sloan muri serial ya Grey’s Anatomy, yapfuye ku wa Kane azize indwara ya ALS (Amyotrophic Lateral Sclerosis). Yari afite imyaka 53. Dane yari yatangaje mu mwaka ushize ko arwaye ALS, indwara ifata uturemangingo tw’imyakura mu bwonko no mu mugongo, igatuma umurwayi agenda atakaza ubushobozi bwo kugenda, […]

Miss Uwicyeza Pamela yapfushije sekuru

Miss Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura sekuru wamureraga hafi. Ibi yabimenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo we n’umugabo we bari bavuye mu gitaramo cya Saint Valentin cyabereye i Kampala bagaruka mu Rwanda. Pamela yasangije abantu amafoto ari kumwe na sekuru, ayaherekeza amagambo agaragaza uko yari amukundira n’uko […]

Kwitaba “Yee” byamwimishije ikamba rya Miss Rwanda 2017

Mu bakunzi b’imyidagaduro hakunze kuvugwa ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017, Kalimpinya Queen yari mu bakobwa bari bafite amahirwe menshi yo kwegukana ikamba. Hari n’abavuga ko bamwe mu bari bagize akanama nkemuramaka bamubonagamo ubushobozi bwo kuba Nyampinga w’u Rwanda. Bivugwa ko mbere gato y’uko hatangazwa uwatsinze, umwe mu bagize akanama nkemuramaka, Mike Karangwa, yahamagaye […]

Marina ukiri isugi yambitswe impeta

Umuhanzi Yvan Muziki yakoze igikorwa cyashimishije benshi mu ijoro ryo ku wa 14 Gashyantare 2026, ubwo yasabaga umukunzi we Marina ko yazamubera umugore, mu gitaramo cyo kumurika album ye nshya yise “Inganzo Ntahangarwa”. Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, kikitabirwa n’abahanzi batandukanye barimo Massamba Intore, Jules Sentore, Yvanny Mpano na Kidum, hamwe n’abandi benshi. Mu […]

Kuki Bruce Melodie na The Ben bahisemo ubufatanye aho guhangana?

Abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie na The Ben, batangaje ko bahisemo inzira y’ubufatanye aho gukomeza inkuru z’ihangana zari zimaze igihe zivugwa hagati y’abafana babo. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, aba bombi basobanuye ko nubwo kenshi bagiye bagereranywa ku rwego rw’ibihembo, ibitaramo n’umubare w’ababakurikira, bo ubwabo batigeze bagirana ubushyamirane. Ahubwo ngo babonaga hari inyungu ikomeye […]

Samusure wari warahungiye muri Mozambique yatahutse

Nyuma y’imyaka itatu aba hanze y’u Rwanda, Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yongeye gutaha, aho yakiriwe n’umubyeyi we, inshuti ndetse n’abavandimwe be ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026. Samusure yari yaragiye kuba muri Mozambique mu Ukwakira 2022, ahunze amadeni arenga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda yari abereyemo […]