Donald Trump yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye igitaramo cy’umuhanzi Bad Bunny cyabereye mu kiruhuko (halftime show) cya Super Bowl LX 2026. Trump yavuze ko icyo gitaramo kitagaragaje agaciro n’ubuhanga asanga bikwiye imyidagaduro ya Amerika, anenga ururimi rwakoreshejwe ndetse n’imbyino zakozwe imbere y’abarebye icyo […]

Queen wakundanaga na Captaine Regis aravugwa mu rukundo na Nizzo Kabobs

Amashusho agaragaza Nizzo Kaboss wahoze muri Urban Boys ari kumwe na Queen Ringo uzwi muri sinema yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, atera benshi kwibaza niba aba bombi bari mu rukundo. Aya mashusho yafatiwe mu rugo rw’uyu mukobwa, bombi bagaragara bishimanye banaganira bisanzuye. Nubwo hari abahise babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo, ntiharamenyekana neza niba ari byo cyangwa niba hari […]

Kim Kardashian yavuze uko umubano we na Kanye West uhagaze

Kim Kardashian yatangaje ko nubwo yatandukanye na Kanye West, bakomeje gufatwa nk’umuryango kubera abana babyaranye. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Complex, yavuze ko we na Kanye “bazahora ari umuryango” kandi ko bombi bashyira imbere icyiza cy’abana babo bane: North, Saint, Chicago na Psalm. Yashimangiye ko nubwo batakiri umugabo n’umugore, bakomeje gufatanya kurera abana mu mahoro. Kardashian […]

Lisa yashyize hanze Ig Post

Lisaa yatangiye umwaka mushya w’umuziki asohora indirimbo nshya yise “Ig Post”, indirimbo avuga ko yamusabye imbaraga n’igihe kinini kugira ngo ayigeze ku rwego rwiza. Iyi ndirimbo imuranga nk’intangiriro y’icyerekezo gishya, aho yiyemeje gukomeza kuzamura izina rye no guhatanira ku rwego mpuzamahanga. Mu bisobanuro yahaye itangazamakuru, Lisaa yavuze ko “Ig Post” itanga ubutumwa bujyanye n’uko urukundo […]

Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza guhindura izina

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko umuhanzi Juno Kizigenza akwiye guhindura izina azwiho rya “Rutwitsi muzi”, kubera ko rifitanye isano n’amateka ababaje yabaye mu Rwanda. Ibi byakurikiye ijambo Minisitiri Bizimana yatanze imbere ya Sena ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, aho yagarutse ku mikoreshereze y’amagambo amwe n’amwe akunze […]

Bruce Melodie yahuye na Amb Gen. Patrick Nyamvumba 

Nyuma yo kumara iminsi muri Tanzania akora ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya Pom Pom, umuhanzi Bruce Melodie yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu mbere yo gusubira i Kigali. Aho yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, byibanze ku iterambere ry’umuziki nyarwanda. Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ibinyujije ku rubuga […]

Bull Dogg ahamya ko nk’umuhanzi mukuru agomba kwisunga abashya

Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda biteguye neza igitaramo cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye aho igitaramo kizabera, cyahuje abaraperi bazariririmba barimo Bull Dogg, Logan Joe, B-Threy, Fifi Raya na Pro Zed. Mu ijambo rye, Bull Dogg, umwe mu nkingi za mwamba […]

Umunyarwenya 5K Etienne yambitse impeta

Umunyarwenya uzwi ku izina rya 5K Etienne, amazina ye nyakuri akaba Iryamukuru Etienne, yamaze kwambika impeta umukunzi we mu rwego rwo kwiyemeza ko bitegura kubana nk’umugabo n’umugore. Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2026, 5K Etienne yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uwo muhango wo kwambika impeta, avuga ko umukunzi we yamusubije “Yego”, ashimangira […]

Samusure wahungiye muri Mozambique agiye gutaha

Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yatangaje ko azagaruka i Kigali ku wa 12 Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka isaga itatu yari amaze aba muri Mozambique ahunze ibibazo by’amadeni. Yavuze ko amadeni menshi yari afite yamaze kuyakemura, asigaye ari make ashobora kurangizwa mu bwumvikane. Samusure yagaragaje ko intego ye ari ukwisuganya agasubira muri sinema. […]

Abaraperi bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda baritegura igitaramo gikomeye kizahuza abaraperi bazwi cyane barimo Bull Dogg, B-Threy na Logan Joe cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Iri joro ritegerejwe nk’iryuzuye ingufu n’imyidagaduro, rigamije guhuriza hamwe abakunda hip-hop n’abahanzi babo, bagasangira umuziki nyarwanda mu mwimerere wawo. Mic Tribe yamaze […]