Urukundo ruragurumana hagati ya Kim Kardashian na Lewis Hamilton

Umukinnyi mu gutwara muri Formula One, Lewis Hamilton, aravugwaho kuba ari mu mubano wihariye n’icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, nyuma y’uko bombi bagiriye urugendo rw’ibanga mu cyaro cyo mu Bwongereza. Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, Kim Kardashian, w’imyaka 45 usanzwe ari umubyeyi w’abana bane, yageze mu Bwongereza avuye i Los […]

Ibintu bitanu byitezwe cyane mu ijoro rya Grammy Awards ryo ku Cyumweru

Ijoro rya Grammy Awards ritegerejwe kuri iki Cyumweru rirateganya kugaragaza ibitaramo bikomeye, imyambarire idasanzwe, ibihe by’amarangamutima, ndetse rishobora no kwandika amateka mashya mu muziki ku isi. Dore ibintu bitanu by’ingenzi abantu bakwiye kwitaho muri iri joro rikomeye rizabera i Los Angeles: 1. Album y’umwaka: Ese amateka mashya arandikwa? Igikombe cya Album of the Year, gifatwa […]

Ayra Starr arifuza Burna Boy mu kazi 

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Ayra Starr, wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats, yatangaje ko Burna Boy ari we muhanzI yifuza gukorana na we kurusha abandi bose. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Billboard, cyashyizwe ahagaragara ku wa Kane, aho yari ari kuganira na Chelley Bissainthe, wamamaye muri Love Island USA, ku bijyanye n’itangwa ry’ibihembo bya Grammy 2026, […]

Yampano yakijijwe ndetse agiye no kurongora

Umuhanzi Yampano yatangaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava, nyuma y’igihe gito cyane yakiriye agakiza mu isengesho ryayobowe na Prophet Akim Hulleman. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, aho yagaragaje ibyishimo byinshi, agaruka ku rukundo afitiye Uwineza Vava ndetse n’icyizere […]

“Umugabo si ihene yo kwiba” – Nana

Nyuma yo gusezerana ku mugaragaro n’umugabo we Jean Paul, Umurerwa Nana yahuye n’igitutu n’ibirego byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yaratwaye umugabo w’undi mugore. Nana yahise ahakana ayo makuru, ashimangira ko umugabo we atari afite undi mugore, bityo ko nta kwiba kwabayeho. Ibi Nana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yari […]

The Ben yagiriye Bruce Melodie impuhwe ntiyamuca Miliyoni 600

Mu kwezi k’Ugushyingo, The Ben na Bruce Melodie basinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu muziki, harimo no gutegura igitaramo cya The NU-Year Groove ndetse n’ibindi bitaramo byari biteganyijwe gukorwa nyuma. Aya masezerano yari akubiyemo ingingo igena ko uruhande rwayica rwacibwa ihazabu ya Miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda. Amasezerano yasinywe ku mugaragaro, ahari The Ben, Bruce Melodie […]

Miss Naomie yahaye gasopo uwavuze ko amaze umwaka mu rushako ataratwita

Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasubije bikomeye uwitwa Edman Ishimwe ku rubuga rwa X (Twitter), wari wanditse amagambo yavugishije benshi ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite. Edman Ishimwe yari yanditse ati: “Umwaka urahise n’undi uratashye, Miss Naomie akoze ubukwe, ariko ntakanunu ko gusama.” Iyi mvugo yahise ikurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, […]

Umusobanuzi PK yarongoye

Karemera Hassan uzwi cyane ku izina rya PK, wamamaye mu gusobanura filime mu myaka yashize, yarushinze n’umukobwa bakundanye igihe runaka, Murekatete Diane. Ubukwe bwabo bwabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026, bubera ahitwa Ahava River Hall i Kicukiro, nyuma y’uko babanje gusezerana mu muhango wo gusaba no gukwa, banasezerana imbere y’Imana. Mu Ugushyingo 2025, […]

iShowSpeed yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa

Kimenyabose mu gukora live kuri YouTube, iShowSpeed yahuye n’uruvagusenya muri Egiputa ubwo live ye yasibwaga kubera gukoresha ibihangano by’abandi. Nyuma y’uko live ye isibwe akimara kuyikora, uyu musore yatangaje ukuri ku byabaye kuri livestream ye yakoze i Cairo mu Misiri, yasibwe kuri YouTube. Ibi yabivugiye mu kiganiro cye cya Sahara stream yari arimo akorera muri […]

Niyo Bosco yarongoye – Amafoto

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Niyo Bosco, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Mukamisha Irene, nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo. Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ubera mu busitani bwa Kaleb Garden i Rebero, mu Karere ka Kicukiro. Mbere y’uko basezerana imbere y’Imana, habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa, […]