Rose Muhando yarongowe mu ibanga

Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026 Umuhanzikazi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba, Rose Muhando, yasezeranye n’umushumba Pastor Lumbasi mu buryo bwagizwe ibanga, bityo ashyira iherezo ku byari bimaze igihe bivugwa ku buzima bwe bwite. Aya makuru yemejwe na Pastor Lumbasi ubwe mu materaniro ya vuba mu rusengero […]
Nyina wa Ndimbati yapfuye

Umukinnyi wa filime nyarwanda Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yapfushije nyina umubyara kuri uyu wa 14 Mutarama 2026. Aya makuru yemejwe na Ndimbati aho yavuze ko “ayo makuru niyo, umubyeyi wanjye yitahiye yari mu rugo iwanjye aho yari amaze iminsi.” Uyu mukunnyi wa filime ntiyigeze ashaka kugira byinshi atangaza ku mpamvu y’urupfu rw’umubyeyi we. […]
IShowSpeed yarwaye inzoka ari kuri Live (imbonankubone)

Umunyamerika uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no kuri YouTube, IShowSpeed, yakomeje kuvugisha benshi mu rugendo rwe muri Afurika, nyuma yo kugera muri Ethiopia avuye muri Kenya, aho yari yarakoze ibikorwa byinshi byishimiwe n’abafana. Ku wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama, IShowSpeed yageze muri Ethiopia, yakirwa n’imbaga y’abantu benshi nk’uko byagenze no muri Kenya. Nk’uko asanzwe […]
Mike Tyson yahaye Trump ibaruwa ya Diddy amusaba imbabazi

Uwahoze ari icyamamare mu mukino w’iteramakofe ku isi, Mike Tyson, bivugwa ko yahaye Donald Trump ibaruwa yanditswe n’intoki na Sean “Diddy” Combs, asaba imbabazi Perezida (pardon). Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, kivuga ko Tyson yahaye Trump iyo baruwa ubwo yari yasuye White House mu Ugushyingo. Mu cyumweru gishize, Perezida Trump yemeje ko Diddy yamwandikiye amusaba […]
Prosper Nkomezi yambitse impeta – Amafoto

Umuhanzi Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi we Retina Nkurunziza, mu rwego rwo gutangira urugendo rwo gushinga urugo. Iyi nkuru yayimenyesheje abamukurikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yabanje gusangiza ubutumwa agaragara yicaye wenyine yambaye imyenda y’umweru, agaragaza icyizere cy’abiringira Imana, avuga ko abazagera mu ijuru bazicara bakishimira imbuto zaho. […]
Ish Kevin yahagaritse kunywa itabi

Umuraperi Semana Kevin uzwi cyane ku izina rya Ish Kevin yatangaje ko yamaze kureka kunywa itabi n’ibindi biyobyabwenge, aho amaze amezi atandatu atabyikoza. Ibi yabihishuriye IGIHE, asobanura ko byaturutse ku cyemezo yafashe ku bushake bwe bwite. Ish Kevin yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze amuhatira kureka ibyo biyobyabwenge, nta wamukangishije cyangwa ngo amuhane, ahubwo ko […]
Tessy yarongowe

Umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy n’umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe (Shizzo) basezeranye imbere y’Imana mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026. Uyu muhango wabaye nyuma yo gusaba no gukwa, ukaba warakurikiwe n’ibirori byo kwiyakira byitabiriwe n’inshuti, imiryango n’abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro no mu itangazamakuru. Bombi […]
IShowSpeed yashimishije imbaga y’abafana muri Stade Amahoro

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi cyane ku izina rya IShowSpeed, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yasuraga Stade Amahoro, aho yasusurukije abafana mu gihe gito yahagaze aho. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026, ni bwo uyu munyabugeni w’icyamamare yageze muri stade yari irimo kubera umukino wahuje […]
IShowSpeed yageze mu Rwanda

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed, yaraye ageze mu Rwanda aho yakomereje urugendo amaze iminsi agirira muri Afurika. Amakuru avuga ko uyu musore yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza, mbere yo guhita yerekeza mu karere ka Musanze. Byitezwe ko IShowSpeed wageze mu Rwanda […]
Dr. Claude yabitswe ari muzima

Dr. Claude yatangaje ko amaze iminsi yakira ubutumwa bwinshi bw’abantu bamubika, avuga ko abo bantu ari abo yise “Contre Succès”, bamwifuriza ikibi. Yabibwiye itangazamakuru ko amakuru yavugaga ko yapfuye atari yo, kandi ko ayo makuru yatangiye gukwirakwira cyane cyane avuye i Burundi. Yagize ati nubwo abantu benshi bamuhamagara bava mu Burayi, muri Amerika n’ahandi, ari […]