Kwamamaza Congo muri Monaco bishobora gutuma Minisitiri wa Siporo yeguzwa

Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu Ntubuanga, ari mu bibazo bikomeye bya politiki nyuma y’uko hafunguwe iperereza ku masezerano igihugu cye cyagiranye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Monaco. Aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize, aho Leta ya RDC yemeye gutanga miliyoni 4.8 z’amayero mu gihe cy’imyaka itatu, mu […]

Netanyahu agereranya ubutegetsi bwa Iran n’umwanzi wa kera uvugwa muri Bibiliya

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ku Cyumweru yifashishije amagambo yo muri Torah agereranya ubutegetsi bwa Iran n’“Amaleki”, umwanzi wa kera uvugwa muri Bibiliya y’Abaheburayo. Nk’uko byatangajwe na Middle East Monitor, ayo magambo yayavugiye aho igisasu cya misile bivugwa ko cyaturutse muri Iran cyaguye. Yagize ati: “Mu isomo rya Torah ryo muri iki cyumweru, dusoma […]

Rutahizamu w’umunya-Iran yasezeye ikipe ye ajya kurwanira igihugu

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Iran, Mehdi Taremi, usanzwe akinira ikipe ya Olympiakos F.C. yo mu Bugereki, yatangaje ko yifuza gusubira iwabo muri Iran kugira ngo yinjire mu gisirikare, nyuma y’ibitero bivugwa ko byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel kuri icyo gihugu. Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, bivugwa ko yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’ikipe […]

Amasasu yumvikanye hafi y’ibiro bya Perezida Captain Ibrahim Traoré

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, humvikanye amasasu menshi hafi y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso, i Ouagadougou, aho atuye kandi akorera Perezida Ibrahim Traoré. Amakuru arambuye ku byabaye ntaramenyekana neza. Radiyo Radio France Internationale (RFI) yatangaje ko bishoboka ko ibyo byabaye bifitanye isano n’ukutumvikana mu basirikare ku bijyanye n’imicungire y’umutekano, cyane […]

Gereza 10 ziteye ubwoba

Mu bihugu bitandukanye ku isi, imikorere ya gereza iratandukanye cyane bitewe n’amategeko, ubushobozi bw’ibihugu, n’intego za sisitemu y’ubutabera. Hari aho gereza zubakwa zigamije gufasha abagororwa kwisubiraho, ariko ahandi zikavugwaho ubuzima bubi, ihohoterwa rikabije n’ibura ry’ibikoresho by’ibanze. Raporo zitandukanye zerekana ko hari gereza zimwe zamenyekanye kubera ubukana bw’ibihe abagororwa babamo: ubucucike bukabije, indwara, inzara, ihohoterwa n’ikorwa […]

Uwari Perezida wa Korea y’Epfo yakatiwe igifungo cya burundu 

Urukiko rukuru rwa Seoul Central District Court rwahamije icyaha cyo kugambanira igihugu uwahoze ari Perezida wa South Korea, Yoon Suk Yeol, rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo gusanga yaragize uruhare mu mugambi wo guhungabanya inzego z’ubutegetsi. Urubanza rwasomwe ku wa Kane, rugaragaza ko icyemezo Yoon yafashe mu Ukuboza 2024 cyo gutangaza ibihe bidasanzwe bya gisirikare […]

Tanzania: Impunzi z’Abarundi zanze gutaha ziri kumeneshwa

Imibereho y’impunzi z’Abarundi ziba muri Tanzania ikomeje kuba mibi, cyane cyane mu nkambi ya Nyarugusu. Amakuru atangwa n’impunzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu aravuga ko hari ifatwa ry’abapasiteri, iyicarubozo ndetse no gusenywa kw’inzu z’abaturage. Abatangabuhamya bavuga ko bamwe mu bayobozi b’amadini bashinjwa kubuza abayoboke babo gutaha mu Burundi. Umwe mu batanze amakuru yavuze ko pasiteri […]

Icyo Mushikiwabo avuga ku kuba u Burundi na RDC bimurwanya ngo atazongera gutorerwa kuyobora OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko nta kibazo abona mu kuba u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byarwanya ko atorwa muri Manda ya gatatu, kuko kuba itorwa rye ryarwanywa biri mu bigize umukino. Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Ni ikiganiro cyibanze ku cyemezo u […]

Donald Trump yanenze bikomeye igitaramo cya Bad Bunny

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kunenga bikomeye igitaramo cy’umuhanzi Bad Bunny cyabereye mu kiruhuko (halftime show) cya Super Bowl LX 2026. Trump yavuze ko icyo gitaramo kitagaragaje agaciro n’ubuhanga asanga bikwiye imyidagaduro ya Amerika, anenga ururimi rwakoreshejwe ndetse n’imbyino zakozwe imbere y’abarebye icyo […]

Miss Jolly Mutesi yabwiye umunyamakuru wa CNN ko yabajije Kagame ubusa

Miss Jolly Mutesi yagaragaje kutishimira imyitwarire y’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, amwibutsa ko atakabaye akomeza kwibaza ku gisubizo yahawe na Perezida Paul Kagame, kuko ikibazo yabajije cyari kidafite ishingiro. Ibi bije nyuma y’uko Perezida Kagame, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, agarutse ku kiganiro yagiranye na Larry Madowo mu 2025, ubwo yamubazaga niba u Rwanda rufite ingabo […]