Armenia: Hasabwe ko hashyirwaho Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Armenia ryateje impaka rikimara gutangaza igitekerezo cyo gushyiraho icyo ryise “Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina”, rivuga ko byafasha gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka muri icyo gihugu ndetse n’abagore batanyurwa muri icyo gikorwa. Umuyobozi w’ishyaka Strong Armenia, Sargis Karapetyan yavuze ko iki cyifuzo kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya igabanuka rikabije […]

Tshisekedi yakiriwe muri Amerika, asabwa kurandura FDLR na Wazalendo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asabwa kugaragaza uruhare rufatika mu gukemura ikibazo cy’imitwe ya FDLR na Wazalendo. Tshisekedi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira kiriya gihugu. Ku wa Gatatu tariki ya 4 […]

Umuhungu wa Gaddafi yishwe arashwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, biravugwa ko yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Yari afite imyaka 53. Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru muri Libya avuga ko urupfu rwe rwemejwe ku wa kabiri n’umuyobozi w’itsinda rye rya politiki. Umwunganizi mu mategeko wa Gaddafi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko igitero cyagabwe n’itsinda ry’abantu […]

RDC yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Mushikiwabo kuyobora OIF 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Louise Mushikiwabo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Icyemezo cya Kinshasa cyo gutanga umukandida cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri bagize Guverinoma ya kiriya gihugu yabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama. Ubwo Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, […]

Gen Muhoozi yaretse X, ajya mu masengesho yo kwiyiriza ubusa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kugabanya cyane imikoreshereze ye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga X (rwari Twitter), nyuma y’impaka n’amarangamutima byatewe n’inyandiko ze zitavugwaho rumwe. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki n’abayobozi ba gisirikare bavugisha cyane rubanda binyuze ku mbuga […]

Gen Muhoozi yasabye imbabazi Amerika

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), gufasha umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wari umaze iminsi avugwa nk’uwaburiwe irengero. Mu butumwa yasohoye nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara ayo magambo, Jenerali […]

Cap Ibrahim Traoré yasenye amashyaka yose ya politike

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Burkina Faso bwatangaje ko buseshe amashyaka yose ya politiki yo mu gihugu, ndetse bukanakuraho amategeko yayagengaga, nk’uko byemejwe n’itegeko ryemejwe na Guverinoma ku wa Kane. Iki cyemezo kije gikurikira izindi ngamba zitandukanye zafashwe n’ubu butegetsi kuva bwafata ubutegetsi binyuze muri coup d’État yo mu 2022, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga […]

UPDF yahakanye ko iri guhiga Bobi Wine

Ingabo za Uganda (UPDF) zahakanye ibivugwa ko zirimo guhiga Perezida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) akaba n’uwigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine. Ibi byatangajwe na Colonel Chris Magezi, Umuvugizi w’Agateganyo w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma y’uko Kyagulanyi avuze ko ingabo zagabye igitero ku rugo rwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize, bigatuma  […]

Abasirikare b’u Burusiya babohewe ku biti bacuritse ndetse bambaye n’ubusa

Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko abayobozi b’igisirikare cy’u Burusiya bagaragaye bahana abasirikare babiri bashinjwaga guta inshingano no kutubahiriza amabwiriza ku rugamba rwo muri Ukraine. Ayo mashusho, bivugwa ko yafashwe hafi y’ahari imirwano, agaragaza abasirikare bombi bambitswe ubusa bw’imbere gusa, baziritswe ku biti mu mbeho ikabije. Umwe muri bo yari amanitswe umutwe […]