Ntagikozwe u Burundi butembagajwe n’ ubukene “Andre Nikwigize”

Umuhanga mu by’ ubukungu ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi André Nikwigize aratangaza ko mu gihe ntagikozwe kandi cyihuta igihugu cy’ u Burundi kigiye gutembagara burundu bitewe n’ uko ubukungu bw’ iki guhugu bwifashe nabi. André Nikwigize kubwe avuga ko igihugu kigiye gutembagazwa nuko leta itigeze yumva impanuro yagiye ihabwa n’abahanga mu by’ ubukungu […]
Bill Gates agiye gushora miliyari 200 z’amadolari mu bikorwa by’iterambere muri Afurika

Umuherwe w’Umunyamerika akaba n’uwashinze ikigo Gates Foundation, Bill Gates, yatangaje ko agiye gushora agera kuri miliyari 200 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa bigamije iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika. Ibi yabitangarije mu nama yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye ku cyicaro cyawo i Addis Ababa, mu nyubako ya Nelson Mandela Hall, aho yari yatumiwe nk’umwe […]
U Rwanda rufite amadolari yarufasha kugura ibyo rwifuza mu mezi 4.7 nta yandi rukeneye – BNR

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko ifite ubwizigame bw’amadovise (Amadorali ya Amerika) ahagije yafasha igihugu kugura ibyo cyifuza byose mu gihe cy’amezi 4,7, ariko igihugu kikaba kigiye gutangira no kuzigama zahabu. BNR ivuga ko u Rwanda rugiye gutangira gushora imari mu kugura zahabu zizifashishwa nk’ubwizigame bw’igihugu nka Amadovize, nkuko byari bisanzwe bikorwa mu madorali ya […]
Abacuruzi bo muri Uganda baravuga ko bagihura n’imbogamizi mu kugeza ibicuruzwa mu Rwanda

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi bo mu mujyi wa Kabale (KMTA), Michael Byamungu Turyamureba Rwasabutare, yatangaje ko nubwo umupaka wa Katuna wongeye gufungura mu myaka itatu ishize, abacuruzi bo muri Uganda bagifite imbogamizi zikomeye zo kohereza ibicuruzwa mu Rwanda kubera imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bya Uganda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda. Muri Gashyantare 2019, u Rwanda […]
Leta ya California ubu imaze gutambuka ku Buyapani mu bukungu

Ubukungu bwa Leta ya California bwarenze ubw’igihugu cy’u Buyapani, bituma iyi leta, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iza ku mwanya wa kane mu bukungu ku Isi. Guverineri Gavin Newsom yatangaje imibare mishya yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) hamwe na Biro ishinzwe Isesengura ry’Ubukungu muri Amerika yerekana iterambere rya California. Aya makuru yerekana […]
U Bushinwa bwazamuye imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika kugeza ku 125%

U Bushinwa bwazamuye imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika kugera ku 125% mu gihe intambara y’ubucuruzi yatangijwe na Donald Trump ifata intera. Pekin yazamuriwe imisoro kugera ku 145% ku bicuruzwa bimwe na bimwe itumiza muri Amerika mbere y’uko na yo yihorera nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Perezida Xi Jinping arahamagarira Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u […]
Ifaranga ry’u Rwanda mu yataye agaciro cyane mu 2024 muri Afurika

Ifaranga rya Nigeria (naira), irya Malawi (kwacha) hamwe n’ifaranga y’u Rwanda (RWF) yashyizwe ku rutonde rw’amafaranga ya Afurika yitwaye nabi kurusha ayandi imbere y’amadorari ya Amerika mu 2024, nk’uko raporo iheruka kubigaragaza, kubera ko yahuye n’ibibazo byinshi, uhereye ku busumbane bukabije mu bucuruzi, izamuka rikabije ry’ibiciro, kugabanuka kw’amafaranga y’amahanga. Izindi nzitizi ifaranga rya Afurika rihura […]
Rubavu: Abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, bagana n’abakorera mu isoko rya Cyanzarwe barataka ibihombo bikabije baterwa no kuba imvura igwa ikabacikiraho, bamwe mu ribo bagahitamo kujya gukorera mu nkengero ryaryo aho abarisigayemo bavuga ko hatemewe. N’isoko ryubatse mu murenge wa Cyanzarwe, akagari ka Ryabizige ho mu mudugudu wa Musene. Dukuze Jean Pierre, umucuruzi […]
Dr Frank Habineza yemeje ko DGPR iri gukora imishinga y’ubworozi n’ifumbire mu turere 10

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com , perezida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda , Dr Frank Habineza, yatangaje ko nyuma y’amatora y’abadepite nay’umukuru w’igihugu yatumye iri ishyaka rigumana imyanya ibiri mu nteko , ko ubu bari gushyira mu bikorwa bimwe mu bitekerezo iri shyaka ryagararagazaga mu gihe biyamamazaga, gukora imishinga mu bworozi bw’amatugo magufi, gutunganya […]
Ibiti birenga ibihumbi 214 bigiye guterwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Mu turere twa Rutsiro na Rubavu hagiye guterwa ibiti birenga ibihumbi 214 byiganjemo iby’imbuto ziribwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ngo bikumire isuri yototera utu duce tw’imisozi miremire yibasirwa n’ibiza, ari nako bigira uruhare mu guhangana n’imirire mibi yiganje mu bana. Ni ibikorwa biri gukorwa mu miganda idasanze yahawe insanganyamatsiko “Igiti ni ukubaho” mu mirenge […]