Gatsibo: Abahinzi b’umuceri baraterwa igihombo n’urugomero rwuzuyemo umucanga

Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Rwimbogo hari abahinzi b’umuceri bavuga ko bafite ikibazo cy’uko urugomero rw’amazi rwa Kiliba rwabafashaga kugaburira umuceri amazi,rwuzuyemo umucanga,bakaba bavuga ko ibi birimo kubateza igihombo. Aba bahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative ya Coproriz Ntende iherereye muri zone ya Humure na Kabeza,bakaba basaba ko rwasiburwa bagakomeza ubuhinzi bwabo. Ugeze muri iki gishanga […]
Rubavu: Intambara y’abahinzi n’aborozi igiye kugira iherezo

Aborozi bo mu Karere ka Rubavu, ni kenshi hagiye humvikana mu makimbirane n’abahinzi b’urutoki, bavuga ko babatemera insina bashaka imitumba yo kugaburira inka, iki kibazo amakuru ahari avuga ko kigiye kuba amateka kuko hagiye guhingwa ubwatsi bw’amatungo ku cyanya cya Hegitari 50, kugira ngo hazamurwe umukamo. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 04 Ukwakira […]
Dr Karangwa yagaragaje ingano y’umusaruro wangirikira mu murima

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko umusaruro w’ibigori wangirikira mu nzira z’isarura ugeze kuri 13%, ndetse ku bihingwa byangirika vuba nk’inyanya byo biri hejuru ya 33% kubera ikoranabuhanga rikiri hasi mu isarura no mu kubika umusaruro. Ibi byatangajwe na Dr Karangwa Patrick,Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi buvuguruye, ubwo yari mu kiganiro […]
Karongi: Abahinzi b’imboga baracyagowe no kubona imirama

Bamwe mu bakora ubuhinzi bw’imboga ku buso buto (Green house) mu karere ka Karongi bavuga ko bakigowe no kubona umurama wazo, bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha bakazibonera hafi kandi ku gihe. Ibi aba bahinzi babigarutseho ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’ibikorerwa muri aka karere riri kubera mu murenge wa Bwishyura, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024. […]
Mu myaka irindwi ishize urwego rw’ubwikorezi rwaragutse
Mu myaka irindwi ishize, ni ukuvuga uhereye mu mwaka wa 2017 kugeza ubu iterambere ry’igihugu mu ngeri zitandukanye ryagiye rizamuka ryiyongera ku bikorwa bindi byagezweho biturutse ku miyoborere myiza irangajwe imbere n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame. Nta wabura kuvuga ko kuri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame, ibyo yagiye yemerera abaturage byagezweho […]
Imbamutima z’Umworozi w’inkoko watewe inkunga ya Miliyoni 145 Frw zitishyurwa

Edouard Twizerimana, Umuyobozi wa Eddy Farm Ltd ikora ubworozi bw’inkoko zitera amagi, mu karere ka Rubavu uvuga ko yari asanzwe afite imashini zituraga amagi z’agaciro ka Miliyoni 15 Frw, agaterwa inkunga y’imashini za Miliyoni 145 Frw. Edouard akorera ubworozi bwe mu kagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero. Kuri uyu wa gatanu, tariki 14 Kamena 2024, […]
Rusizi: Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yashimye umushinga w’ibagiro ry’ingurube rigezweho riri kubakwa

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yashimye umushinga w’ibagiro rigezweho ritunganya ibikomoka ku ngurube, riri kubakwa i Rusizi. Ibi yabigarutseho mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2024. Umunyemari Mugambira Jean Bosco, usanzwe ari umucuruzi akaba n’Umuyobozi mukuru wa Kampani (Kime Ltd) urimo kubaka ibagiro ry’ingurube rigezweho muri […]
Indege zitagira abapilote zashyize igorora aborozi b’ingurube

Uko iterembere riza niko rizana n’ibyaryo, iryo mu Rwanda ntiryibagiwe n’umworozi w’ingurube uri i Mibirizi ho mu karere ka Rusizi, aho hasigaye hifashishwa indege zitagira umupilote (Drone) kugira ngo agezweho intanga mu gihe zarinze mu gihe kitarenze isaha mu gihe imodoka ihagenda amasaha 8 uvuye i Muhanga. Binyuze muri gahunda y’ubutwererane hagati ya Leta y’u […]
Ngororero: Abororera mu nzuri za Gishwati bugarijwe n’ibibazo bibateza ibihombo

Abororera mu nzuri za Gishwati, ku ruhande ruherereye ku karere ka Ngororero bamaze igihe bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bikomoka ku kutagira imihanda itunganyije neza bibagusha mu bihombo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ikiri gukorwa mu gutunganya iyi mihanda yangiritse. Aba borozi bo mu nzuri za Gishwati bavuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo, […]
Karongi: Bahangayikishijwe n’ibihazi bicukura amabuye y’agaciro bikabangiriza imirima yabo

Abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko bamaze imyaka myinshi bangirizwa imirima yabo n’abo bita ibihazi biyacukuramo amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, Ubuyobozi bwabafata bukabafunga iminsi mike bugahita bubafungura. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugorwa no kubona itegeko ribafunga igihe kirekire. Aba biganjemo abatuye mu mirenge ya Rubengera, Rugabano na Gashari ikibazo cyabo si icy’uyu munsi, […]