Nyamasheke: Abashomeri batuye aho icyayi cyabuze abasoromyi bijejwe ubufasha

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOPTHEVIGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barasabwa imbaraga mu kurushaho kucyitaho bacyongereza ubwinshi n’ubwiza, cyane cyane bongera ubuso bw’imirima gihigwaho, kugira ngo kirusheho kubateza imbere. Babisabwe n’uwari uhagarariye Rwanda Mountain Tea, Bugingo Eric, ubwo muri uru runganda ruri mu murenge wa Bushekeri, hizihirizwaga umunsi mukuru […]
Perezida Kagame yakuyeho amahooro kuri serivisi n’ibyemezo 12
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho iteka rihagarika kwishyuza amahoro abantu basaba serivisi n’ibyemezo 12 zikenerwa mu nzego za Leta. Ni iteka n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero idasanzwe yo ku wa 05/12/2023. […]
Nta mafaranga u Rwanda rwasabye: Minisitiri Cleverly
Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, James Cleverly, yabwiye itangazamakuru ko nta yandi mafaranga u Rwanda rwasabye guverinoma y’igihugu cyabo kugira ngo bivugurure amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu. Minisitiri Cleverly yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023, ubwo we na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, Dr Vincent Biruta, bari bamaze […]
Gahunda y’u Rwanda izadufasha kurokora za miliyari: Sunak
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yatangaje ko gahunda y’ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu izabafasha kurokora miliyari z’amapawundi. Sunak yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 1 Ukuboza 2023 ubwo yari yerekeje i Dubai mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, izwi nka COP28. Uyu muyobozi yabameneyesheje […]
Mu Rwanda mfite ifamu y’imbwa: Sina Gérard
Umushoramari Sina Gérard yatangaje ko guhorana udushya kwatumye atangira umushinga wo korora imbwa, kuri ubu akaba afite icyo yise « ifamu » yazo kandi ngo azikuramo amafaranga menshi arenze ava mu matungo menshi asanzwe. Ibi yabibwiye abanyeshuri bo muri kaminuza ya UTAB kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2023 ubwo biteguraga ibirori byo gusoza amasomo bizwi nka ‘graduation […]
Abanyenganda barakariye umukozi wababwiye ko mu binyobwa benga harimo ibitera indwara
Abanyenganda zenga ibinyobwa barakajwe n’umukozi wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe politiki y’imisoro, Ntegano Abel, wababwiye ko impamvu bacibwa imisoro ari uko hari bimwe mu byo bakora bitera indwara. Mu nama yahuje inzego zifite aho zihurira n’imisoro n’aba banyenganda kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2023, batakambye bavuga ko ikigero cya 30% cy’umusoro bacibwa kuri ibi binyobwa […]
Umushoramari Tuyishimire yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose

Tuyishimire Placide ufite inganda ebyiri zitunganya urwagwa mu karere ka Musanze yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose, asigarane abashinzwe isuku. Ahamya ko bizaterwa n’uko umusoro yakwa wazamutse cyane. Mu nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa hamwe n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, Tuyishimire yavuze ko we na bagenzi be batewe ikibazo no kuba umusoro w’ibinyobwa […]
Perezida Kagame yatangaje ikurwaho rya ‘Visa’ ku Banyafurika bose

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rugiye gukuriraho Abanyafurika bose icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira no kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Visa’ mu rwego rwo kubafasha kurusura no kurukoreramo ubucuruzi mu buryo buborohereye. Umukuru w’Igihugu yatangarije iki cyemezo mu nama mpuzamahanga y’ubukerarugendo yabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2023. […]
Depite yasabiye abakozi bahombya Leta kujyanwa mu ngando
Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Bitunguranye Diogène, yasabiye abakozi ba Leta bakunze kugaragaraho amakosa yo guteza ibihombo kujya bajyanwa mu itorero riciye ingando kuko ngo nta rukundo ruhagije bafitiye igihugu. Ni mu gihe kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023 Inteko Rusange y’abadepite yagezwagaho ubusesenguzi komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, yakoze […]
Umudepite yasabye ko amafaranga ya RAB yakwifashishwa mu guhahira abaturage
Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mussolini Eugène yasabye ko amafaranga Leta iha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, yayakoresha ihahira abaturage. Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu, PAC, yagejeje ku Nteko Rusange ubusesenguzi yakoze kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari. Depite Mussolini yagize ati: […]