Biden yashyize nyirantarengwa imbere ya Uganda
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ko ateganya kuyikura mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bibona inyungu muri gahunda yayo isanzwe ibishyigikira mu rwego rw’ubucuruzi, izwi nka ‘AGOA’. Mu ibaruwa Biden yandikiye umutwe w’abadepite na Sena mu nteko ishinga amategeko ya USA kuri uyu wa 30 […]
Uburayi bwageneye u Rwanda inkunga yo kurufasha guhangana n’inzara
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ko wageneye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 106 yo kurufasha guhangana n’ikibazo cy’inzara cyugarije benshi batuye iki gihugu. Uyu muryango kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 watangaje ko ingo ibihumbi 211 zo mu cyaro zizahabwa kuri iyi nkunga kandi ko imishinga 14 ifite agaciro karenga miliyoni 11 z’amayero izashyirwa mu […]
Perezida Ruto arasaba ko ‘Viza’ zicibwa hagati muri Afurika
Perezida wa Kenya arabona ko icyangombwa cyemerera umuntu kwinjira cyangwa kuba by’agateganyo mu gihugu cy’amahanga kizwi nka ‘Viza’ (Visa) kidakenewe ku mugabane wa Afurika. Mu nama yiga ku kubungabunga amashyamba n’inzuzi yabereye i Brazaville muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023, Ruto yatangaje ko iki cyangombwa gisabwa imbere muri Afurika kibangamira urujya […]
Perezida Ndayishimiye arashaka ko ubukungu bw’u Burundi bushingira ku nkwavu
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashaka ko iterambere rusange ry’Abarundi rishingira ku bworozi bw’inkwavu kandi ko buri muturage, yaba usanzwe kugera ku bayobozi, bagomba korora byibuze eshanu. Iri bwiriza yarihaye Minisitiri w’umutekano n’iterambere, tariki ya 29 Nzeri 2023 asohora itangazo risaba abayobozi bose, ku bigo bya Leta, yewe no kuri za sitasiyo za Polisi ko […]
Depite Ruku arasaba Leta gufasha Abanyarwanda, bakigondera inyama
Depite Ruku Rwabyoma John yasabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, gukoresha ijwi ryabo, hakagabanywa igiciro cy’inyama kuko ngo ubu isigaye irya umugabo, igasiba undi kandi Abanyarwanda bayikunda. Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, Dr Ngabitsinze na Musabyimana bahaga inteko rusange y’abadepite ibisobanuro mu magambo ku […]
RRA yashyizeho uburyo bufasha abakenera ‘mutation’ y’ibinyabiziga kubyikorera

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha abakenera guhinduranya (mutation) ibinyabiziga kubyikorera bidasabye ko bava mu ngo zabo. Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, ubwo iki kigo cyatangiraga icyumweru cyo gufasha abafite ibibazo bigendanye n’imisoro no kumva ibitekerezo n’inama byabo. Ruganintwali mu kiganiro […]
RRA yakemuye ikibazo umuturage yari amaranye imyaka 7

Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangije icyumweru cyahariwe gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro, birimo iby’imyenda yabaye myinshi n’iby’abacuruzi ibikorwa byabo byahagaze ariko nimero iranga usora (TIN) igakomeza kugaragara ko ikora. Dusabimana Jean baptiste ni umwe mu baturage twasanze ku biro bya RRA. Yashimiye iki kigo kuba cyamukemuriye ikibazo yari […]
Abahinzi b’ibirayi 85% batera imbuto mbi, itanga umusaruro muke: MINAGRI

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangarije inteko rusange y’abadepite ko umusaruro muke w’ibirayi uterwa n’impamvu zikomeye zirimo kuba abahinzi 85% batera imbuto itari nziza. Ibi yabivuze ubwo yasobanuriraga inteko rusange ibibazo bijyanye no kurwanya isuri no kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023. Ubwo yabazwaga kuri uyu musaruro wabaye muke, ukaba […]
Museveni yatangaje ko Uganda ikeneye abaguzi b’ibigori n’amata mu baturanyi
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gikeneye abaguzi ba toni miliyoni 5 z’ibigori n’amata mu bihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda. Ibi yabivuze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2023 ubwo yari mu masengesho yo ku rwego rw’igihugu hamwe n’abandi bayobozi barimo umugore we, Janet Museveni, usanzwe ari Minisitiri w’uburezi na siporo. Museveni […]
Rusizi: Amarira aratemba muri koperative iherutse gutakambira Perezida Kagame

Abanyamuryango ba koperative Gisuma Coffee y’abahinzi ba kawa ikorera mu murenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba ubwo bitabiraga inama y’inteko rusange yabo, biteguye kugabana inyungu, bakabwirwa ahubwo ko bahombye arenga 4.800.000, ko igihombo kizanakomeza kwiyongera, barikubita bataha inama itarangiye. Bavuga ko ibibabayeho byanababayeho umwaka ushize na bwo babwirwa ko bahombye, bibaza icyo […]