Kigali: Abageni baraye mu Kagali nyuma yo kubura aho kurara

Mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abageni bashya baraye ku biro by’Akagari ka Rwampara nyuma yo kubura aho bataha ku munsi w’ubukwe bwabo. Byaje kugaragara ko umugabo yari yarabwiye umugore ko afite inzu i Nyamirambo bazabamo, ariko nyuma bikaza kumenyekana ko atari byo. Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026. […]

Yavuye mu Budage asanga nyirarume yariye amafaranga yo kumwubakira inzu

Umugabo w’Umunyakenya wari umaze imyaka igera kuri 15 atuye kandi akorera mu Budage yagarutse mu gihugu cye afite inzozi zo gutaha mu rugo rwe rushya, ariko ibyo yari yarategereje bihinduka inkuru y’akababaro. Uyu mugabo avuga ko mu gihe cy’imyaka irenga 10, yakoraga cyane mu Budage yohereza amafaranga menshi kuri nyirarume we, amwizeye nk’umuntu wo mu […]

Abakobwa miliyoni 4.5 bazasiramurwa muri 2026

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) rivuga ko nibura abakobwa miliyoni 4.5 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’isiramurwa mu mwaka wa 2026. UNFPA igaragaza ko ku isi hose abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 230 bamaze gukorerwa iri hohoterwa, rifatwa nk’ikorwa rinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu. Nubwo hari aho bikorwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, UNFPA ivuga ko […]

Bakubiswe kugeza bapfuye nyuma yo gukundana badahuje idini

Abaturage bo muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde batangajwe kandi bababazwa n’urupfu rw’agahomamunwa rw’umusore n’umukobwa bakundanaga ariko badahuje idini, bishwe bazira urukundo rwabo. Uyu mukobwa witwa Kajal, wari ufite imyaka 19 akaba yari Umuhindu, n’umusore witwa Mohammad Arman w’imyaka 27 wari Umu- Islam, basanzwe bapfuye, imibiri yabo ihambwe hafi y’umugezi uherereye hafi y’umudugudu wa […]

Afunzwe azira gukuraho igisenge cy’umupangayi we wanze kumuvira mu nzu

Polisi ya Leta ya Rivers muri Nigeria yataye muri yombi umuturage wo muri Ghana witwa Samuel Frimpong, ushinjwa gusakambura (gukuraho igisenge) inzu y’uwari umupangayi we Anozie Tochukwu mu gace ka Mgbuoba, mu Karere ka Obio/Akpor. Polisi ivuga ko Frimpong yakuyeho igisenge cy’inzu y’uwari umupangayi we nyuma y’uko yanze kumuvira mu nzu nyuma y’igihe cy’iminsi 14 […]

Uruhinja rwavukanye umudali wa Kiliziya

Mu Karere ka Gomba, mu mudugudu wa Saali, havutse umwana w’umuhungu watunguye abaturage n’igihugu muri rusange, nyuma yo kuvugwa ko yavutse afashe umudali wa Mutagatifu Antuwani wa Padua mu kiganza cye. Uyu mwana yavutse ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, avukana n’uwo mudali w’idini rya Gatolika ugaragaza Mutagatifu Antuwani atwaye Umwana Yezu, ibintu […]

Yibye banki kugira ngo ajyanwe muri gereza gutorokesha umugore we

Umugabo w’imyaka 71 witwa Lawrence John Ripple, wigeze kwiba banki mu mujyi wa Kansas City muri Leta ya Kansas avuga ko yabikoze agamije kujyanwa muri gereza aho kuba mu rugo iwe, yakatiwe igihano cyo gufungirwa mu rugo amezi atandatu, aho gufungirwa muri gereza. Ripple yari yemeye icyaha cyo kwiba banki muri Mutarama 2017, icyaha gihanishwa […]

Yabyariye mu kazi atazi ko atwite

Umugore ukorera ikigo gitwara imizigo FedEx muri Leta ya Iowa muri Amerika yakiriye inkuru itunguranye cyane, nyuma yo kwibarukira mu kazi atazi ko atwite. Amethyst Blumberg, umukozi wa FedEx, ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, yumvise atamerewe neza mu mubiri maze ajya mu bwiherero. Icyo atari azi ni uko uwo mwanya wari ugiye […]

Yigize umukozi wa FBI ajya gufunguza uwishe umukozi wa leta

Umugabo wo muri Leta ya Minnesota, witwa Mark Anderson (ufite imyaka 36), yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi wa Leta ya Amerika (FBI), nyuma yo gukekwaho kugerageza gucikisha Luigi Mangione muri gereza i New York, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga. Anderson akurikiranyweho kuba yarageze ku Metropolitan Detention Center (MDC) i Brooklyn, avuga […]