Umugabo n’umugore bishimuse kugira ngo babone Miliyoni 10

Abashakanye batuye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, bazwi ku mazina ya Fred na Goodness, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho guhimba inkuru y’ishimutwa ryabo bagamije kwaka amafaranga angana na miliyoni 10 z’ama-naira mu miryango yabo n’inshuti. Amakuru dukesha PUNCH Metro avuga ko aba bashakanye bishimuse ku wa 7 Mutarama 2026, bagatangira guhamagara bene wabo […]
Yahawe inzu yakodeshaga kubera kwishyura ku gihe

Umugore wo mu mujyi wa Melbourne yakoze benshi ku mutima nyuma yo kuragwa inzu yari amazemo imyaka irenga 23 ayikodesha, bitewe n’ubudahemuka n’imyitwarire myiza yamurangaga mu buzima bwe bwa buri munsi. Jane Sayner yatangiye gukodesha inzu ifite ibyumba bibiri byo kuraramo mu gace ka St Albans guhera mu mpera z’imyaka ya 1990. Nyir’inzu, John James […]
Yagizwe umwere n’urukiko nyuma y’imyaka 70

Urukiko rwo mu Ntara ya Dallas rwatangaje ku mugaragaro ko Tommy Lee Walker, umunyamerika w’umwirabura wari warakatiwe igihano cy’urupfu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umuzungukazi witwaga Venice Parker, yagizwe umwere, nyuma y’imyaka 70 yari amaze afunzwe. Walker yari afite imyaka 19 gusa ubwo yakatirwaga urwo rubanza mu 1954, maze akicwa mu 1956. […]
Yemeye gufungwa aho gusubiza Miliyoni 272 zayoberejwe kuri konti ye

Muri Nigeria, umugabo witwa Ojo Eghosa Kingsley, umukiriya wa First Bank, yisanze mu kibazo gikomeye cy’amategeko nyuma y’uko iyi banki iyobereje kuri konti ye amafaranga angana miliyari 1.5 Aho kumenyesha banki cyangwa gusubiza ayo mafaranga, Kingsley bivugwa ko yayakoresheje ku nyungu ze bwite hagati ya Kamena na Ugushyingo 2025. Ibi byatumye Urwego rushinzwe kurwanya ibyaha […]
Yuriye inzu y’amagorofa 101 nta migozi cyangwa umutaka

Umukinnyi w’umunyamerika uzwi mu kuzamuka ahahanamye, Alex Honnold w’imyaka 40, yakoze amateka nyuma yo kuzamuka inyubako ndende kurusha izindi muri Taiwan, Taipei 101, adakoresheje umukandara w’umutekano (harness) cyangwa insinga zo kumufata, aba abaye umuntu wa mbere ubikoze. Abantu amagana n’amagana bateraniye hafi y’iyo nyubako ubwo Honnold yatangiraga urugendo rutoroshye rwo guterera Taipei 101, ifite uburebure […]
Yarongoye abagore 2 icyarimwe – Amafoto

Umugabo witwa Mampomo Jeannot Sylvain yakoze amateka adasanzwe, ashakana ku mugaragaro n’abagore be babiri mu muhango wabereye ku biro bya Douala I Council, igikorwa Umuyobozi w’Umujyi (Mayor) yavuze ko ari gake cyane abona ibintu nk’ibyo mu kazi ke. Uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru, witabirwa n’imiryango yombi, aho Mampomo Jeannot Sylvain yasezeranye n’abagore be Tchoumo […]
Musanze: Akarere kahakanye amakuru yavugaga ko Bikira Mariya yabonekeye mu giti

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwanyomoje byimazeyo amakuru yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko habaye ibonekerwa rya Bikira Mariya Nyina wa Yesu mu giti giherereye muri aka karere. Aya makuru yatangiye gusakazwa ku gicamunsi cyo ku wa 17 Mutarama 2026, bituma abaturage benshi bahurura bajya kureba igiti giherereye mu Murenge wa Gataraga, bakeka ko cyagaragayemo […]
Ghana: Kwima uwo mwashyingiranwe ni icyaha

Muri Ghana, inzego z’umutekano n’ubutabera zatangaje ko kwima uwo mwashakanye imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho bishobora gufatwa nk’ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, bikaba byakurikiranywa n’amategeko. Abayobozi basobanuye ko iyo umwe mu bashakanye cyangwa abakundana akomeje kwima undi uburenganzira bwo kuryamana nta mpamvu zifatika, uwahohotewe yemerewe gutanga ikirego kuri polisi, dosiye igashyikirizwa inkiko ikaburanishwa hashingiwe ku mategeko […]
Ababyeyi bagabye igitero ku ishuri maze birukana abarimu ndetse banafunga ikigo

Ababyeyi n’abaturage bo mu Karere ka Kisii muri Kenya bateye ishuri rya St Thomas Raganga Secondary School nyuma y’uko abanyeshuri baryo bose batsinze nabi mu bizamini bya Leta bya KCSE 2025. Ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ababyeyi binjiye mu kigo, birukana abarimu barimo n’umuyobozi w’ishuri, banakinga inyubako y’ubuyobozi. Ababyeyi bavuze ko bababajwe […]
Yagiye mu bwiherero bumugwa hejuru ari gukora ibikomeye

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Mansa ho muri Zambia yarokowe ari muzima nyuma y’uko ubwiherero bwa gakondo bumuguyeho ubwo yari arimo akora ibikomeye. Ibi byabaye ku wa Gatandatu ahagana saa saba z’amanywa n’iminota 53, mu Mudugudu wa Chitakwa. Uwo mugabo witwa Paul Kunda, bivugwa ko yaguye mu mwobo w’ubwiherero wapimaga metero 1.5 kuri […]