Yaguye igihumure nyuma yo kwiha kumara amasaha 80 ahobeye igiti

Umugabo wo mu karere ka Murang’a witwa Pasiteri Jimmy (James) Irungu, w’imyaka 30, yaguye igihumure nyuma yo kumara amasaha 79 n’iminota 40 ahobeye igiti, mu gikorwa yari agamije kurenza agahigo ka mbere k’amasaha 72 kari karashyizweho n’umugore witwa Truphena Muthoni. Ibi byabaye ubwo Irungu yari hafi kurangiza iki gikorwa cy’amasaha 80, aho abaturage bari bateraniye […]
Umuhanzi Ebo Noah arafunzwe

Polisi ya Ghana yemeje ko yafashe Evans Eshun, uzwi cyane ku izina rya Ebo Noah, wamenyekanye cyane nyuma yo kubaka inkuge nyinshi avuga ko yazubatse ku mabwiriza y’Imana, ahamya ko isi izarengerwa n’amazi ku munsi wa Noheli. Mu itangazo Polisi yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti ku wa Gatatu tariki 31/12/2025, yavuze ko Eshun yafashwe […]
Ubuhanuzi bwa Ebo Noah y’uko isi yari kurangira kuri Noheli bwapfubye

Umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera kubaka inkuge nini imeze nk’ubwato (ark) no guhanura umwuzure wari guhitana isi guhera tariki 25 Ukuboza, yasobanuye impamvu ibwo buhanuzi butasohoye. Ebo Noah yatangiye kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutangaza ko Imana yamuhaye ubutumwa bumubwira […]
Umugore yashyingiranywe n’ifoto yakozwe na AI (AMAFOTO)

Yurina Noguchi w’imyaka 32 yashyingiranywe n’umugabo we wa AI witwa Lune Klaus Verdure, yaremye ashingiye ku mukinnyi wo mu mukino wa video (video game) abifashijwemo na ChatGPT. Mu muhango wabereye i Okayama, Noguchi yarebaga umugabo we kuri telefoni binyuze mu madarubindi ya augmented reality, maze bagahana impeta nk’abandi bashakanye basanzwe. Indahiro z’umugabo wa AI zasomwe […]
Umugabo yasenye inzu yubakiye inshoreke nyuma yo kumenya ko itwitwe

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025, habaye inkuru yateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umucuruzi umwe asenye inzu yari yarubakiye umugore bakundanaga mu ibanga, nyuma yo kumenya ko atwite inda y’undi mugabo. Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko uwo mucuruzi yumvise ahemukiwe bikomeye, maze agafatwa n’umujinya ukabije. Nyuma yo kumenya […]
Yahombye Miliyoni 12 Frw ubwo yashakaga gukora Chapati nini ku isi

Umunyabugeni ukora amashusho y’ibirangaza ukomoka muri Uganda, Raymond Kahuma, yatangaje ko yahombye miliyoni 12 Frw nyuma y’uko umushinga we wo gukora chapati nini kurusha izindi ku isi uhombye. Kahuma, wifuzaga kwandikisha izina rye mu gitabo cya Guinness World Records, yakoreye imyiteguro yose muri Kenya, aho umushinga wamaze iminsi myinshi utegurwa, uhereye ku kubaka ahantu ho […]
Umugabo mubi ku isi yizihije imyaka 22 amaze arongoye

Baguma Godfrey, uzwi nka Ssebabi, umwe mu bantu bazwi cyane muri Uganda, hamwe n’umugore we Namande Cate, bazihije isabukuru y’imyaka 22 bamaze bashyingiwe. Mu gusangiza abantu urugendo rwabo rw’ubukwe, Cate Namande yavuze ko yarongowe n’uyu mugabo ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Icyo cyemezo cye cyakurikiwe n’amarangamutima menshi n’amarushanwa y’imiryango n’inshuti, bamwe bibazaga impamvu yihisemo […]
Bakoze ubukwe bambaye imyenda y’ishuri

Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria bakoze ubukwe budasanzwe bwavugishije benshi nyuma y’imyaka 18 bakundana. Icyatangaje abantu benshi ni uko mu mafoto y’ubukwe bwabo bifotoje bambaye impuzankano y’ishuri ryisumbuye bamenyaniyemo, nk’urwibutso rw’aho urukundo rwabo rwatangiriye. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bombi bigaga muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak. Emmanuel wari ugeze mu […]
Ubujura budasanzwe i Paris bwatangaje isi yose

Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Bufaransa, imwe mu zisurwa cyane ku isi, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko abajura b’umwuga bayibyemo imirimbo y’akataraboneka. Ku cyumweru mu gitondo hagati ya saa 03:30 n’iya 03:40 (GMT), abantu bane bitwaje imodoka ifite urwego ruzamura abantu hejuru binjiye muri Galerie d’Apollon, igice cy’iyi nzu gikungahaye ku mirimbo y’ibwami, baciye ku […]
Yanyaye kuri Alitari ya Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo hasomwaga misa

Umugabo utatangajwe amazina yafashwe n’inzego z’umutekano za Vatican nyuma yo kunyara kuri Alitari nkuru ya Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma, ubwo hasomwaga Misa yitabiriwe n’imbaga y’abizera. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu, ubwo uwo mugabo yacaga mu rihumye abashinzwe umutekano maze yegera Alitari nkuru, ahantu Papa asanzwe ayoborera imihango mikuru ya Kiliziya, ahita […]