Yishwe n’inzara nyuma yo kwiha ibyo kurya imbuto gusa

Umukobwa witwa Karolina Krzyzak, w’imyaka 27 y’amavuko, yapfiriye muri hoteli yo muri Bali, nyuma yo kumara igihe kinini akurikiza uburyo bw’imirire bukomeye buzwi nka “fruitarian diet” uburyo bushingiye ku kurya imbuto gusa. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, Karolina yari amaze igihe yarahisemo kubaho atarya ibindi byose uretse imbuto, ibintu byamugejeje ku kurwara indwara zituruka ku […]
Abaganga bakuye mu nda y’umugabo ibiyiko 29 uburoso 19 n’ikaramu 2

Abaganga bo mu Buhinde bakoze urugendo rw’ubuvuzi rutangaje, bakura mu nda y’umugabo ibikoresho bisanzwe byo mu rugo birimo ibiyiko 29, uburoso bw’amenyo 19 n’amakaramu abiri. Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Sachin, yari yajyanywe mu kigo cyita ku bantu bakira ingeso mbi z’ibiyobyabwenge mu gace ka Ghaziabad, muri Leta ya Uttar Pradesh. Nyuma y’igihe gito, […]
Umwana w’imyaka 13 yagendeye mu ipine ry’indege mu rugendo rw’iminota 94

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 ukomoka mu mujyi wa Kunduz muri Afghanistan yabashije kurokoka urugendo rw’iminota 94 ari mu cyuma cy’amapine y’indege, ubwo yinjiraga mu ndege ya KAM Air yari ivuye i Kabul ijya i Delhi mu Buhinde. Nk’uko byatangajwe n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya Indira Gandhi (CISF), uwo mwana yifuzaga kujya muri Irani, ariko […]
Ingaruka mbi zo kwitera makeup cyane

Makeup ni kimwe mu bintu bikoreshwa cyane n’abagore n’abakobwa ku isi yose, aho ifasha benshi kongera ikizere no kugaragara neza mu ruhame. Ariko kandi, abahanga mu buzima bavuga ko gukoresha makeup kenshi, nabi, cyangwa gukoresha iyitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu n’ubuzima muri rusange. Bamwe mu baganga b’uruhu bavuga ko ibikoresho bya makeup […]
Banki yirukanye umukozi ihita imusimbuza AI yatozaga

Kathryn Sullivan, w’imyaka 63 wari umaze imyaka 25 akora muri Commonwealth Bank muri Australia, yatangaje ko yirukanwe mu kazi nyuma yo gufasha gutoza “chatbot” yaje kumusimbura. Uyu mukozi wari usanzwe yakira abantu muri banki yavuze ko atari azi ko ibyo yakoraga byo kwandika no kugerageza ibisubizo bya “Bumblebee AI” byari bigamije kumusimbura. Ati: “Sinigeze ntekereza […]
Umuneke ukozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugore wagurishijwe miliyoni 16 Frw

Umuhanzi w’ibibumbano wo muri Danimarike, Thyra Hilden yakoze igihangano cy’igitangaza: umuneke ushushanyije mu ishusho isa n’imyanya ndangagitsina y’umugore. Iki gihangano cyatangaje benshi ubwo cyagurishwaga mu imurikagurisha mpuzamahanga Enter Art Fair ryabereye i Copenhagen, ku cyumweru, tariki 31 Kanama 2025. Iki guhangano cyaguzwe na Anders Andersen, watangije co-working spaces aho yishyuye mafaranga angana na asaga miliyoni […]
Umugabo wubatse yahimbye urupfu rwe kugira ngo yibanire n’inshoreke ye

Mu ntara ya Wisconsin, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo w’imyaka 45 witwa Ryan Borgwardt yakatiwe igifungo cy’amezi atatu nyuma yo guhimba ko yaburiye mu mazi, kugira ngo asige umugore n’abana batatu akomeze ubucuti yari afitanye n’umugore bahuriye kuri murandasi. Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kubeshya inzego z’umutekano, rumuhanisha igifungo cy’iminsi 89, bingana neza n’igihe […]
Yatwitse Café yanze kumushyirira mayonnaise ku mugati

Polisi yo muri Espagne yataye muri yombi umugabo ukekwaho gutwika café iherereye mu mujyi wa Los Palacios y Villafranca mu ntara ya Sevilla, nyuma y’uko abakozi b’iyo café banze kumushyirira mayonnaise mu mugati. Amashusho yafashwe na camera z’umutekano yerekanye uwo mugabo usanzwe ari uwo mu ntara ya Cordoba, asuka lisansi ku meza maze aratwika. Ibyo […]
Wa mugore ufite iminwa minini ku isi yongeye kurikoroza

Andrea Ivanova, umunya-Bulgaria w’imyaka 28, yamamaye ku isi kubera iminwa ye minini yongeye kwibagisha iminwa maze igirwa minini kurushaho. Kugeza ubu amaze gukoresha amafaranga abarirwa muri £20,000 (asaga miliyoni 30 Frw) kugira ngo igaragare nk’uko abyifuza. Ubusanzwe yakundaga kwisiga amavuta yoroheje (nude lip gloss), ariko ubu yahisemo guhindura agaragara yisiga “red lipstick”, ibintu byatunguye abamukurikira […]
Kigali: Yabuze ayo kwishyura indaya, ifatira imyenda ye

Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Nyarugenge, yisanze mu mazi abira nyuma yo kuryamana n’indaya ariko akabura amafaranga yo kuyishyura. Byabereye mu Rwampara, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025. Ababonye ibyabaye babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari yabanje kumvikana n’iyo ndaya ko azayishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Nyuma yo […]